Babangamiwe n’ibibazo bisaba amikoro menshi bigorana gukemuka
Mu kwezi kw’imiyoborere abaturage bagarutse ku bibazo bya rusange bisaba amikoro menshi arenze ubushobozi bw’akarere bigatuma ibisubizo biboneka bitinze.
Mu biganiro ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Gatsata, kuri uwu wa 25 Ugushyingo 2015, bagaragaje ko hakiri ibibazo by’ingutu bibabangamiye.

Umwe mu babajije ibibazo, Kamegeri Viateur yagize ati “Dufite ikibazo cy’igiciro gihanitse cy’ubukodi bw’ubutaka aho ari amafaranga 70 kuri metero kare, bigatuma benshi bibananira kuyishyura ndetse n’icy’umuhanda wa Jali wangiritse cyane kandi wadufashaga mu ngendo.”
Ikindi kibazo cyabajijwe ni icy’ibura ry’amazi meza, icy’ikibuga cy’imyidagaduro n’icy’abimwe ibyangombwa by’ubutaka, kuko bwegereye igishanga hakiyongeraho bike by’imbonezamubano.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven. yavuze ko hari ibibazo bikeneye izindi nzego kugira ngo bikemuke.

Agira ati “Igiciro cy’ubutaka kigenwa n’itegeko gusa bigaragaye ko hari abo kibangamiye cyakwigwaho naho icy’umuhanda wa Jali birasaba kwibutsa ikigo cy’igihugu cyita ku mihanda n’amateme (RTDA), kikatugaragariza igihe uzaba wakozwe.”
Ku kibazo cya bamwe bimwe ibyangombwa by’ubutaka bwabo kandi hari ababihawe, umuyobi w’akarere yasabye ubuyobozi bw’umurenge kubarura abatabifite bagakorerwa ubuvugizi.
Yongeyeho ko ku bindi bibazo bijyanye n’ibikorwaremezo bihenze, ngo bizasaba kwiyambaza inzego zibakuriye, ibigo bya Leta birebwa na bimwe muri ibi bibazo nka EWASA, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubutaka ndetse hazaniyambazwa n’abaterankunga.
Ibi byose ngo bizagenda bikemuka buhorobuhoro kuko biri muri gahunda ndende y’iterambere ry’akarere muri rusange (DDP).
Aba baturage ntibaheranywe n’ibibazo gusa kuko banishimiye bimwe mu byo bagezeho birimo imodoka biguriye ibafasha gucunga umutekano, inzu nini yubatswe n’abikorera yakuye akajagari ku muhanda bigatuma isuku yiyongera n’uko akarere kabo kavuye ku mwanya wa 28 mu mihigo kaba aka munani muri uwu mwaka.
Muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere, ibibazo bitangwa n’abaturage bikemuka ku kigero cya 80% nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bubitangaza.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|