Ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda ngo ntibaraha agaciro kwandikisha ibihangano byabo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), kuri uyu wa 9 Werurwe 2015, cyakanguriye ba rwiyemezamirimo kwadikisha ibihangano byabo nyuma yo kubona ko Abanyarwanda batitabira kubyandikisha ngo babirinde ababikoresha binyuranyije n’amategeko.

Ibibazo byo kutandikisha ibihangano bya rwiyemezamirimo byatumye Umuryango Nyafurika uharanira kwandikisha umutungo karemano n’Ibihanga (ARIPO), utegura amahugurwa y’iminsi itatu mu Rwanda, yatangiye none, agamije gukangurira ba rwiyemezamirimo kwandikisha ibikorwa byabo.

Uyu muryano ARIPO uvuga ko u Rwanda ruri mu bihugu watoranyije gukoreramo aya mahugurwa kuko ruri gutera imbere mu bukungu.
Uyu muryano ARIPO uvuga ko u Rwanda ruri mu bihugu watoranyije gukoreramo aya mahugurwa kuko ruri gutera imbere mu bukungu.

Fernando Dos Santos ushinzwe kurengera umutungo karemano n’ibihangano muri ARIPO (African Regional Industrial Property Organisation), yatangaje ko babakangurira no kurenga imbibe z’ibihugu byabo bakanadikisha ibikorwa byabo ku mugabane wa Afurika no ku isi.

Muri ayo mahugurwa yahabwaga ibigo bitandukanye by’abikorera ndetse n’abakozi ba Lata RDB yabasobanuriye ko uburyo bwo kwandikisha ibihangano kuri ba rwiyemezamirimo bwateye imbere mu mahanga, kuko buri mu bukemura amakimbirane ashingiye ku kwiyitirira ibihangano by’abandi.

Louise Kanyonga, ushinzwe kwandikisha ibihangano muri RDB, abidobanura yagize ati “Muri rusange abantu bamaze kumenya agaciro ko kwandikisha ibihangano byabo ariko iyo urebye mu by’ukuri ugafata urugero nko mu bijyanye n’udushya mu ikoranabuhanga, dufite urubyiruko rwinshi ruri gukora amaporogaramu atandukanye ariko ntibayandikisha.”

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo basobanuriye abandi inyungu zo kwandikisha ibihangano byabo.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo basobanuriye abandi inyungu zo kwandikisha ibihangano byabo.

Ibi kandi byemezwa n’umwe muri ba rwiyemezamirimo, Rutagengwa Gabiro, wandikishije porogramu enye muri RDB, uvuga ko byamuhesheje umutekano mu kazi anabasha kugirana amasezerano y’imikoranire na sosiyete yo hanze kuko yari imaze kubona ko porogaramu ye ari umwimerere.

Ati “Hari progaramu imwe dufite yitwa ikigega market namaze kuyibonera icyemezo ko ari umutungo wanjye bimpesha amahirwe ko hari sosiyete yo muri Canada twasinye amasezerano bamaze kubona ko ya porogaramu ari umutungo wanjye bwite. Ikindi bituma ibikorwa byawe bigira agaciro nta wundi ushobora kubifata ngo abyiyitirire.”

Louise Kanyonga akaba yavuze ko mu Rwanda kwandikisha igihangano bihenze kuko ari ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda. Ariko yongeraho ko agaciro biha igihangano cy’umuntu karenze kure amafaranga aba yatanze n’ibibazo bishobora gukurikira.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byo koko kwandikisha ibihangano bituma umuntu akigiraho agaciro bityo uwashaka kugikoresha uko yiboneye akaba yabihairwa kandi ibi bikaba byatunga nyiracyo

steven yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka