BK yabaye umufatanyabikorwa w’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho

Banki ya Kigali yasinye amasezerano y’ubufatanye ayemerera kuba umwe mu bafatanyabikorwa b’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho (abavetera), kigiye kuba ku nshuro yacyo ya mbere kikabera mu Rwanda.

Aya masezerano azamara umwaka umwe ushobora kuvugururwa
Aya masezerano azamara umwaka umwe ushobora kuvugururwa

Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati y’umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi hamwe n’umuyobozi Mukuru wa Veteran Clubs World Champions (VCWC) Fred Siewe ku wa 31 Gicurasi 2024, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’iyo banki mu Mujyi wa Kigali.

Ni amasezerano y’umwaka umwe ushobora kuzongerwa, yemerera banki ya Kigali kuzagaragara ku myenda y’amakipe abiri mu makipe umunani azakina irushanwa, hamwe no kwamamaza ibikorwa byayo muri Stade mu gihe cy’imikino, ndetse no kuba umukiriya wa BK azagabanyirizwa igiciro cy’itike y’umukino.

Aya mateka muri ruhago atarigeze abera aho ariho hose ku Isi, agiye kubera ku nshuro ya mbere mu Rwanda, mu gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri uwo mukino, kizitabirwa n’abakinnyi batandukanye bakanyujijeho muri ruhago, barimo Ronaldinho, Jay Jay Okocha, George Weah wakiniye amakipe nka PSG, Ac Millan akaba anafite agahigo ko kuba ari we munyafurika wenyine watwaye Ballon d’or, Roger Miller.

Uretse abo harimo n’abandi bakanyujijeho muri ruhago barimo Oliver Kahn wabaye umunyezamu w’ikipe y’Igihugu y’Ubudage ndetse n’amakipe nka Bayern Munich, Jimmy Gatete, David Trezeguet, Patrice Evra, n’abandi benshi.

Dr. Diane Karusisi avuga ko igikorwa bakoze kiri muri gahunda yabo yo guteza imbere imikino ndetse n'ishoramari
Dr. Diane Karusisi avuga ko igikorwa bakoze kiri muri gahunda yabo yo guteza imbere imikino ndetse n’ishoramari

Umuyobozi Mukuru wa BK Dr. Diane Karusisi avuga ko amasezerano basinye ari ayo gutanga umusanzu wabo muri iryo rushanwa rizabera i Kigali bwa mbere ku Isi.

Ati “Nka BK turashaka ko bwa mbere abakiriya bacu babibonamo inyungu, bashobora kwinjira muri Stade Amahoro bagabanyirijwe ibiciro bakareba iyo mikino yose, ariko ikitugenza cyane muzi ko dukora ubucuruzi, kandi mu mikino muri iyi minsi hari amahirwe menshi ku bucuruzi, abo bantu bose bazaba baje mu Rwanda bazaba baje kwishima, ariko bazaba baje no kureba ubucuruzi bakorera mu Rwanda n’Abanyarwanda.”

Arongera ati “Twe nka BK iyo duhari, iyo abantu bavuga ubucuruzi nitwe tubikurikirana, kuko ni abantu bashobora gufungura ibikorwa mu Rwanda, bagashora imari yabo mu Rwanda, natwe tugafatanya nabo dutanga inguzanyo.”

Ngo bizanafasha gukomeza guhindura isura ya BK aho abantu bazarushaho kuyibonamo ndetse no kuyiyumvamo binyuze muri gahunda yayo ya Nanjye Ni BK.

Umuyobozi Mukuru wa CVWC Fred Siewe avuga ko impamvu bahisemo gutangiriza irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abavetera mu Rwanda, ari uko mu Rwanda ari Igihugu kimaze kugera ku bikorwa by’indashyirwa byinshi bitandukanye babikesha ubuyobozi bwiza, ibintu avuga ko byamukoze ku mutima bigatuma yifuza no kuzahaguma akahatura.

Biteganyijwe ko imikino y'irushanwa ry'igikombe cy'Isi cy'abavetera izabera muri Stade Amahoro
Biteganyijwe ko imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abavetera izabera muri Stade Amahoro

Biteganyijwe ko irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abavetera kizaba guhera tariki 01 kugera 10 Nzeri. Ndetse kikazaba ngarukamwaka bitandukanye n’ibimenyerewe ku gikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru kuko kiba buri nyuma y’imyaka ine.

Muri icyo gikombe cy’Isi cy’abavetera ni uko imyaka itatu ya mbere kizajya kibera mu Rwanda, nyuma yaho kikazatangira kuzenguruka mu bindi bice bitandukanye by’Isi.

Ni irushanwa ubuyobozi bwa CVWV buvuga ko biteganyijwe ko rizatwara ingengo y’imari iri hagati ya Miliyoni 11 na 13 z’amadolari y’Amarika, azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo gutegera ibyo byamamare byakanyujijeho muri ruhango harimo n’abazazana n’imiryango yabo, kubitaho, hamwe n’ibindi bijyanye n’imigendekere myiza y’irushanwa.

Gusinya amasezerano y’ubufatanye y’irushanwa ry’igikombe cy’Isi, biri muri gahunda ya BK yo gutanga umusanzu wayo mu kurushaho kwimakaza umubano no kuwagura mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no gushyigikira siporo n’imyidagaduro mu Rwanda.

Stade Amahoro mu isura nshya niyo izakira iki gikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho
Stade Amahoro mu isura nshya niyo izakira iki gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka