Avuga ko inda yari atwite yavuyemo atabizi

Ingabire Agnes w’imyaka 22 utuye mu mudugudu wa Nyagihama, akagari ka Burima, umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango ari mu maboko ya polisi azira gukuramo inda ariko we avuga ko atazi aho iyo nda yari atwite yagiye.

Ingabire akimara gutabwa muri yombi yavuze ko yari afite ikibazo cyo kuva, akavugako ashobora kuba yaraviriye kuri iyi nda ikavamo atabizi.

Twagirimana Jean Damascene w’imyaka 41, Umugabo wa Ingabire, avuga ko umugore we yagiye kwipimisha mu kigo nderabizima cya Kinazi ku tariki 01/03/2012 asanga afite inda. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi ngo yagiye kubona abona umugore we inda itakigaragara kandi ubundi yagaragaraga.

Twagirimana akimara kubibona yabajije umugore we aho inda yagiye umugore we avuga ko atabizi. Twagirimana yahise yigira inama yo gutabaza polisi iza gufata umugore we tariki 29/05/2012 ijya kumufungira kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamagana.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka