Avuga ako atotezwa azira gushinja umuyobozi kunyereza amadosiye ya Gacaca

Umusaza Haguma Francois w’imyaka 74 y’amavuko atuye mu kagari ka Ngambi umurenge wa Mbazi akarere ka Nyamagabe aravuga ko arimo gutotezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ka Ngambi, Ukunzuwe Epiphany, amuziza ko yamushinjije ko yanyereje amadosiye ya Gacaca akaburirwa irengero.

Ubwo Haguma yari mu nyangamugayo za Gacaca, ngo haje kubura amadosiye yabikwaga ku biro by’akagari ka Ngambi maze abari bagize inteko ya Gacaca bajya gushinja Ukunzuwe Epiphany ko ari we wayarigitishije babishingira ku ko se na nyina bari bafunze.

Tariki 06/01/2012, ubwo Haguma yazaga ku karere ka Nyamagabe gushaka uwamurenganura, yatubwiye ko Ukunzuwe yamukuje ku rutonde rw’abagombaga gufashwa mu kiciro cy’ubudehe nyamara abaturage bari bamuhisemo ko agomba gufashwa nk’umuntu uri mu zabukuru kandi ubana n’ubumuga.

Haguma yagize ati “kuva twamushinja ko yanyereje amadosiye yakomeje kunyiyama cyane kugeza n’ubwo mushyira impapuro z’umurima nari nahawe n’umuntu ngo azinsinyireho akambwira nabi ngo nimuve imbere”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbazi, Hagenimana Pacifique, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko ko agiye kugikurikirana. Avuga ko uyu musaza ashobora kuba yaribeshye. Ngo abaturage bashobora kumwemeza nk’ugomba gufashwa ku rwego rw’akagari ariko byagera ku murenge bigasubirwamo.

Ubwo twageraga mu kagari ka Ngambi dushaka kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa Ukunzuwe Epiphany kuri iki kibazo, twasanze amaze icyumweru yimuriwe mu kandi kagari. Twagerageje kumushaka ku murongo wa telephone nabyo ntibyadukundira.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka