Asuye u Rwanda nyuma yo kwanga kurushyigikira mu kanama k’umuryango w’abibumbye
Minisitiri ushinzwe ubuhahirane n’iterambere mu Bubiligi, Jean-Pascal Labille, biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wakabili taliki 11/06/2013 mu kuvugurura umubano w’u Rwanda n’igihugu cye nubwo cyanze gutora u Rwanda mu kanama k’umuryango w’abibumbye.
Mu mwaka wa 2011 Ububiligi bwari ku mwanya wa gatatu mu bihugu bitera inkunga u Rwanda muri gahunda ya PIC (programme indicatif de Cooperation) mu bikorwa by’ubuzima, kwegereza ubuyobozi abaturage hamwe no kongera ingufu z’amashanyarazi, ibikorwa byatwaraga miliyoni 160 z’amayero.
Agatotsi k’umubano w’u Rwanda n’Ububiligi kabonetse ubwo hasohokaga raporo y’impugucye z’umuryango w’abibumbye yashinje u Rwanda na Uganda gufasha umutwe wa M23, Ububiligi bukayigenderaho mu guhagarika inkunga kimwe no kwanga gushyigikira u Rwanda mu kanama k’umuryango wa bibumbye muri Ukwakira 2012, nyuma y’igihe gito Didier Reynders Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu yaravuye mu Rwanda no muri Congo.
Amakuru ava mu gihugu cy’Ububiligi avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bikomeje kugaragaza kwiyubaka mu iterambere kuburyo Ububiligi butahagarika gukorana.
Bitaganyijwe ko Minisitiri Jean-Pascal Labille azaganira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga hamwe na Minisitiri w’igenamigambi ku bibazo byo kugarura amahoro mu gihugu cya Congo hamwe n’ubufatanye mu iterambere ry’u Rwanda.
Bimwe mu bikorwa Minisitiri Labille ateganya gusura birimo urwibutso rwa Gisozi rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, biteganyijwe ko azasura ibikorwa biterwa inkunga n’Ububiligi mu karere ka Gakenke, naho Kigali asure ikigo nderabuzima cya Gatenga hamwe n’aharasiwe abasirikare 10 b’umuryango w’abibumbye taliki 07/04/1994 harimo n’Ababiligi.
Mu rugendo rw’iminsi ibiri azigirira mu Rwanda biteganyije ko hazasinywa amasezerano y’inkunga ya miliyoni 9 z’amayero azakoreshwa muri gahunda z’ubuzima harimo kongera ibikoresho by’ubuzima hamwe no kongerera ubumenyi abaganga.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
U Rwanda ni igihugu cyiyubashye kandi kidakangwa n’uko igihugu runaka cy’igihanganjye cyavuze..Hanyuma se buriya hari umwingingiye kugaruka? n’abandi bazageraho babone ko bibeshye batugarukire.
Uwo mugabo nawe erega arabizi ko igihugu yigirizagaho nkana yiha guhagarika inkunga atariwe wa mbere waba ubigerageje kandi bikamupfira ubusa , yamaze kubona rero ko abanyarwanda nubwo ububiligi bwari bwafashe ibyo byemezo bwose babaho kandi bibeshejeho..na bimwe mu bibazo byinshi bakabyikemurira..