Aricuza nyuma yo gufatanwa umufuka w’urumogi agiye kurugurisha

Nshimyumuremyi Claude,nyuma yo gufatirwa mu karere ka Ngoma atwaye umufuka w’urumogi agiye kurugurisha arahamya ko yicuza ibyo yakoze.

Uyu mugabo yafashwe n’irondo saa kumi z’gitondo cyo kuwa 24/12/2015 mu murenge wa Kibungo, hamwe n’umumotari bahita bamushyikiriza Polisi ya station ya Kibungo.

Nshimyuremyi (uri iBumoso) yemera icyaha akicuza icyatumye abijyamo.Umumotari we arabihakana avuga ko ntanaho azi uwo mugabo.
Nshimyuremyi (uri iBumoso) yemera icyaha akicuza icyatumye abijyamo.Umumotari we arabihakana avuga ko ntanaho azi uwo mugabo.

Nshimiyimana avuga ko yaruguze muri Tanzania ku kagera ari ibiro 30,akavugana n’umuntu (avuga ko atamuzi bavuganaga kuri telefoni gusa)yagombaga kuruzanira bari guhurira ahitwa Rond point i Kibungo, ari nabwo yafatwaga agiye kuhagera.

Akomeza avuga ko yicuza bikomeye icyatumye yishora mu biyobyabwenge,agasobanura ko nta kiza kibamo uretse igihombo akuyemo ndetse no gufungwa.Asaba abakibikora n’abafite gahunda yo kubijyamo kubireka hakiri kare kuko ntanyungu irirmo.

Yagize ati”Ngize amahirwe bakanyumva,abo babyishoramo nababwira ko ari igihombo bashaka babivamo.Umuryango wanjye ndawutaye ndafunzwe,mpambye amafaranga nari nashoye agera ku bihumbi 75. Ni byinshi nta nyungu nimwe irimo.”

Irondo ryafashe uyu mugabo rivuga ko yaje na moto maze ikamusiga ahitwa ku Karutaneshwa maze akamanuka yikoreye uwo mufuka ku mutwe,ari nabwo bamukurikiye bakamufata arwikoreye.

Uyu Nshimyumuremyi aho afunganwe n’umumotari witwa Munyampundu Onesphore ukekwa kuba ariwe wari utwaye Nshimyumuremyi kuri moto,ahakana ubutanyacyaha akavuga ko atanazi uwafatanwe urumogi.Gusa uyu mumotari yemera ko akorera umurimo we muri Kirehe.

Umuvugizi wa police y’igihugu mu ntara y’Iburasirazuba,I.P Emanuel Gahigi,asaba abaturage kwirinda kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko abaturage n’inzego z’umutekano bari maso.

Asaba kandi ko hatagira uwibeshya ko agiye gushaka amafranga y’iminsi mikuru ngo ayashakire mu nzira mbi zirimo n’ibiyobyabwenge kuko ngo yahomba byose akanafungwa.

Yagize ati”N’undi wese uri kubitekereza akibwira ko inzego z’umutekano ziri mu minsi mikuru zitamubona aribeshya.Uko bashakisha ubwo buryo bwose natwe turabizi.Umuntu wese wagerageza kubangamira umutekano akora ibyaha inzego z’umutekano turi maso.”

Mu ntara y’Iburasirazuba ibyaha by’icururzwa ry’Ibiyobyabwenge birahagaragara cyane,aho bivugwa ko urumogo barukura mu bihugu by’abaturanyi bakabyinjiza mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka