Arashinjwa gushyingira umwana w’imyaka 17 muri Uganda rwihishwa

Umugore witwa Kurusumu Nite, utuye Barija mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare arashinjwa kuba icyitso mu gushyingira umwana witwa Mukagasana Alice bakunda kwita Mbabazi ufite imyaka 17 mu gihugu cya Uganda ababyeyi be batabizi.

Ubwo yaburanaga mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, tariki 03/04/2012, ubushinjacyaha bwavuze ko bukeka ko ari Kurusumu washyingiye uwo mwana bushingira ku kuba yaremeye ko ibiganiro byo kumushyingira byabereye iwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko umugambi wo gushyingira Mbabazi wacuzwe n’abari abashyitsi ba Kurusumu barimo uwitwa Madara John wamutorokanye; ubu ari Mbabazi n’uyu John wamutorokanye ntawe uzi aho baherereye.

Imbere y’inteko y’abacamanza, Kurusumu yahakanye ko atigeze yemerera ubushinjacyaha ko hari ibiganiro byabereye iwe bigamije gushyingira Mbabazi.
Avuga ko ahubwo umwana ashobora kuba yarashyingiwe n’umuturanyi wabo witwa Mukarutesi Juliet kuko ngo nyuma yo kugera Uganda Mbabazi yahamagaye Kurusumu amubwira ngo abwire Mukarutesi Juliet ngo ya gahunda yaciyemo.

Mu gihe Kurusumu ashinja Mukarutesi Juliet, ubushinjacyaha bwo bumutangaho umutangabuhamya wemeza uburyo ibiganiro byo gushyingira uyu mwana w’umukobwa, Mbabazi, byabereye kwa Kurusumu.

Ishyingirwa ry’uyu mwana w’umukobwa ryanakozwe ababyeyi be batabizi dore ko yarererwaga kwa nyirarume witwa Dusengumukiza Thomas utuye mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare mu gihe ababyeyi be bavugaga ko batuye i Kigali kuko n’icyemezo cye cy’amavuko ari ho cyatangiwe.

Icyo cyemezo kigaragaza ko ubwo Mbabazi yashyingirwaga mu Kuboza 2011 yari afite imyaka 17 kuko yavutse mu mwaka wa 1995.

Mu gihe Kurusumu Nite yahamwa n’icyaha cyo gushyingira umwana imburagihe, amategeko y’u Rwanda arengera abana, ingingo ya 48 y’itegeko nomero 27 ateganya ko yahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga hagati y’ibihumbi 20 n’ibihumbi ijana.

Ubushinjacyaha bwabaye busabiye Kurusumu Nite igifungo cy’ukwezi kugira ngo adatoroka ubutabera mu gihe bagikusanya ibindi bimenyetso kuri iki cyaha. Uru rubanza ruzasomwa tariki 04/04/2012.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka