Arashinjwa gufata ku ngufu umwana umugore we mushya yatahanye
Mugenzi Celestin w’imyaka 43 afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Kigabiro mu karere ka Rwamagana akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 12 umugore we mushya yatahanye yaramubyaye ahandi.
Aya makuru yamenyekanye ubwo uwo mugore yari arwaye ari mu buriri atabasha kubyuka, maze Mugenzi ashaka gukoresha uwo mwana imibonano mpuzabitsina ubwa kabiri arataka, umugore wari hafi aho arabyumva arabikurikirana.
Mu gihe uwo mwana avuga ko uyu mugabo wa nyina amaze kumukoresha iyo mibonano ubugira kabiri, Mugenzi we ashinja uwo mugore watanze amakuru kumubeshyera.
Kuwa mbere tariki 04/06/2012, Mugenzi yohereje uwo mwana mu murima ngo ajye guca ibigori maze ahita amusangayo amwambura imyenda ashaka kongera kumukoresha imibonano mpuzabitsina ; nk’uko uwo mwana abivuga.
Uyu mwana ufite imyaka 12 ngo yaratatse, muramu wa Mugenzi witwa Mukarugina Claudine wahingaga hakurya abaza ibibaye ariko umwana ntiyasubiza, Mugenzi aba ariwe usubiza ko ngo wasanga ari intozi zimuriye kuko muri uwo murima zibamo ari nyinshi.
Ku mugoroba, Mukarugina yamenyesheje nyina w’umwana ibyo akeka, babimenyesha umukuru w’umudugudu wa Kabahima batuyemo, amakuru amenyekana atyo.
Mugenzi arabihakana akavuga ko uwo muramu we Mukarugina basanzwe bafitanye amakimbirane kuva mu mwaka wa 2005 kuko yamufungishije amushinja kwiba inkoko z’abaturanyi, ariko Mugenzi agafungurwa abaye umwere kuko uwari wibye inkoko yamenyekanye.
Mugenzi aremeza ko uwo munsi umwana yabwiye nyina ko ntacyo Mugenzi yamutwaye, ariko nyuma bamwemeza ko agomba kubyemera agashinja Mugenzi icyo cyaha. Mugenzi ati « Nk’ubu mu gitondo umwana yabwiraga umukuru w’Umudugudu ko namwambuye imyenda gusa. Ariko nyuma y’amasaha atatu bamwemeje ko anshinja ko namukoresheje imibonano mpuzabitsina kabiri. »
Ubu umwana yajyanywe kwa muganga ngo amusuzume yemeze niba yarakoreshejwe iyo mibonano mpuzabitsina. Abaganga ariko ngo ntibabasha gusuzuma ngo bamenye n’umuntu nyawe uba warakoze iyo mibonano mpuzabitsina.
Mugenzi amaranye imyaka ibiri na Mukamana Francoise nyina w’umwana wafashwe ku ngufu.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugabo agomba gukurikiranwa kuko Tentative iyo ari yo yose ku mwana nk’uriya igomba guhanwa.N’ubundi umwana nk’uriya nyina atahana ku wundi mugabo, iyo nta bunyangamugayo cg ubumuntu afite biba bishoboka ko yamuhohotera.Ababyeyi bajya gushakana ahandi abana b’abakobwa bajye baba menge kuko abagabo babo bashobora kubabangikanya.Bana b’abakobwa namwe mwajyanye na ba nyoko aho bashyingiwe mujye muca akenge mutazagwa mu mutego w’abagabo ba ba nyoko.Mujye mubiyama nibashaka babirukane aho guharikanwa na ba nyoko nka ALINE wo mu URUNANA kandi nzi neza ko mu rukurikira mukaba mwumva uko amerewe na za FUSTULA kandi wenda na SIDA rugegeretse.
mbashi miye umwanya w’ibitekerezo mwashyizeho. ikigaragaracyo ni uko mugenzi nubwo yaba atarakoze ayo marorerwa , ariko yagize tantative,byumvikana aho babajije icyo umwana abaye ,mugenzi agahita asubiza.
ikindi twavuga ni uko igisubizo cya nyuma gishobora gutangwa n’abaganga,NB;abana bikigihe nabo basigaye atarishyashya,ashobora kuba asanganywe iyongeso nabagaenzibe,bigaharirwa muugenzi.mushishoze kurubanza.