Arashimira Kigali Today yatumye umurenge umwibuka ukamufasha

Umugabo witwa Munyensanga Philipe wo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi arashimira Kigali Today yanditse inkuru ku bukene n’uburwayi bw’uruhu yari afite kuko nyuma y’iyo nkuru ubuyobozi bw’umurenge bwahise bwihutira kumufasha.

Inzu y’uyu mugabo w’imyaka 39 yari yaratobotse amabati kubera urubura bigatuma avirwa ndetse yari anafite uburwayi bw’uruhu; nk’uko byatajwe ku rubuga rwa Kigali Today tariki 12/10/2012.

Munyensanga atangaza ko ubu atakivirwa umurenge wa muhaye amabati bakanamusakarira ndetse bakamuha ubwisungane mu kwivuza ubu bakaba bari no kumukorera ubuvugizi ngo azabone uburyo yazajya kwivuza ku muganga w’uruhu ku bitaro bikuru bya CHUK i Kigali.

Munyensanga Philipe ahagaze imbere y'inzu ye isakaje amabati mashya (foto E. Musanabera)
Munyensanga Philipe ahagaze imbere y’inzu ye isakaje amabati mashya (foto E. Musanabera)

Avuga kandi ko bamushyize mu cyiciro cy’ubudehe ubu bakaba baramuhaye itungo ry’ihene ngo yorore. Ikindi n’uko bari no kumucukurira ubwiherero bwiza bakabusakaza amabati kuko ubwo yari afite busakaje ibyatsi kandi nta hantu wasanga nyakatsi muri Gicumbi.

Mugushima kwe yagize ati “iyo mutansura se ninde wari kumenya ko urubura rwa ntoboreye amabati ndara mvirwa ngo bamfashe maze banansakarire, yewe mwana wa njye sinabona uko nshimira icyo gitangazamakuru mukorera gusa mwaramfashije imana izabampere umugisha.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyayaga, Muvunyi Jean Bosco, avuga ko yafunguye mashini ye maze agatangira gusoma inkuru zo kuri kigalitoday.com maze abonaho inkuru ivuga kuri Munyensanga Philipe yihutira kujya kumusura.

Mu rugo iwe haba hari imyaka yahinze n'ubwo abana n'ubwo burwayi (foto E. Musanabera)
Mu rugo iwe haba hari imyaka yahinze n’ubwo abana n’ubwo burwayi (foto E. Musanabera)

Agezeyo yasanze afite ibibazo byo kuvirwa kandi afite n’uburwayi ubuyobozi bw’umurenge bufata icyemezo cyo kumufasha kubona amabati no kumuha ikarita y’ubwisungane mu kwivuza ndetse inamushyira muri gahunda y’ubudehe.

Umurenge uzakomeza kumufasha unamukurikirana buri munsi nk’umuntu ufite ibibazo by’uburwayi kugirango ukomeze kumenya amakuru ye.

Abaturanyi ba Munyensanga nabo basanga icyo kinyamakuru cyarakoze ikintu kiza kandi gishimishije kuko cyamukoreye ubuvugizi bigatuma ubuyobozi bw’umurenge bumenya ko afite ibibazo bukamufasha.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka