Arashakisha umuryango we baburanye mu ntambara ya M23
Umusore witwa Rukundo uri mu nkabi y’agateganyo ya Nyagatare ibarizwa mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi arashakisha umuryango we baburanye mu gihe cy’intambara y’umutwe wa M23 na Leta ya Congo.
Uyu musore avuga ko yifuza gusubira iwabo i Masisi kureba niba ababyeyi be baragarutse ku isambu. Ngo ubwo M23 yarwanaga n’ingabo za Leta ya Congo, buru wese mu muryango we yirutse ukwe.

Rukundo kandi atangaza ko kuva aho agereye mu inkambi ya Nyagatare yabonye icyo kurya mu gihe ngo yari amaze igihe atabona icyo yaterera munda ndetse n’imyenda yari yambaye ahunga niyo yari acyambaye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hi all,
Uwo musore ndabona atangiye guca akenge, nagende yegere abandi bahungu barebe ko bakwibohora ingoma y’igiyugu ya Kabila. Naho ibyo guteta ashaka iyo abe bahungiye abivemo, acuke ndabona ari umugabo.