Arashakisha umugabo we ashinja gucikana amafaranga bagurishije isambu

Mukaruremesha Annonciatta arashakisha umugabo we Uwineza Boniface babanaga mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kibingo mu kagari ka Kavumu avuga ko yamucitse bamaze kugurisha umutungo wabo wose hagasigara inzu gusa.

Uyu mugore wari umaze iminsi ibiri mu karere ka Nyabihu acumbika aho abonye hose, kuri uyu wa 29/12/2014 yaje ku karere asaba ko yahabwa ubufasha agasubira iwabo akanafashwa gushakisha umugabo we wamucitse bamaze kugurisha umutungo wabo wose hagasigara inzu gusa, amafaranga yose umugabo akayacikana.

N’ikiniga kivanze n’amarira, Mukaruremesha avuga ko umugabo we yari asanzwe amubwira ko akorera mu karere ka Nyabihu, akaba yakoraga ibijyanye n’ubufundi kandi ngo nk’uko abandi bakora kure y’aho batuye babigenza, umugabo we nawe yanyuzagamo agataha akaza mu rugo avuye kuri ako kazi ke k’ubufundi nta kibazo.

Mukaruremesha arasaba ko umugabo we yashakishwa nyuma yo kumukica bamaze kugurisha isambu.
Mukaruremesha arasaba ko umugabo we yashakishwa nyuma yo kumukica bamaze kugurisha isambu.

Mu minsi itari myinshi ishize, ngo nibwo Uwineza Boniface, ari we mugabo wa Mukaruremesha yabwiye umugore we ko muri Nyabihu aho akorera ari ahantu heza ho kuba, haba amasambu yera cyane, ku buryo bahatuye bahinga bakeza bakaba bagira ubuzima bwiza.

Yongeraho ko umugabo we akimubwira ayo magambo, yanongeyeho kumusaba ko bagurisha isambu bari bafite bakaba bakwimuka muri Gisagara aho bari batuye bakaza gutura mu karere ka Nyabihu kuko bahagirira ubuzima bwiza.

Mukaruremesha avuga ko bari basanzwe babanye neza n’umugabo we bikaba byaranatumye icyo gitekerezo cy’umugabo we acyemera kuko yumvaga ari kiza kandi cyatuma batera imbere.

Mukaruremesha akomeza avuga ko nyuma yo kunoza uwo mugambi bahise bagurisha isambu yabo ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 850 bahita bafata umugambi wo kwimuka.

Iki gitekerezo cyo kwimuka bagifashe nyuma ya Noheri ari nabwo we n’umugabo we bahise bafata ibikoresho byo mu nzu batega imodoka baza muri Nyabihu nk’abimutse.

Bageze muri Gare ya Mukamira, Mukarurenesha avuga ko bavuye mu modoka bari barimo umugabo we akamuha amafaranga igihumbi ngo ajye kugurira abana amata amubwira ko bari bamaze igihe kinini batariye bitewe n’urugendo bari bakoze.

Mukarushema n'abana be babiri umugabo yamutanye asobanurira umuyobozi wungirije w'akarere ka Nyabihu ikibazo cye.
Mukarushema n’abana be babiri umugabo yamutanye asobanurira umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ikibazo cye.

Mukaruremesha akomeza avuga ko yagiye kugurira abana amata agasiga umugabo we ku bintu bari bimukanye. Mu kugaruka avuga ko yabuze umugabo akabura n’ibintu ndetse anamuhamagaye yahise asanga nimero ye itariho kugeza n’ubu.

Yaba amafaranga ibihumbi 850 bari bagurishije isambu yabo, yaba n’ibintu byo mu nzu byose, umugabo akaba yarabicikanye. Mukaruremesha n’umugabo we bose bavuka mu karere ka Gisagara.

Mukaruremesha arasaba gufashwa gusubira mu karere ka Gisagara aho bari batuye kugira ngo ashinganishe n’inzu bari bafite kuko yo yanze ko bayigurisha ataramenya neza uko aho bimukiye ubuzima buzabagendekera, nyamara kandi ngo umugabo we yarifuzaga cyane ko nayo bayigurisha.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre , nyuma yo kumva ikibazo cy’uyu mugore hafashwe icyemezo cyo kumufasha gusubira iwabo aho avuka muri Gisagara, agahabwa itike bityo muri Gisagara bakazanamufasha gukurikirana iki kibazo.

Byanamenyakanye ko aho umugabo yamubwiraga ko akora hitwa muri “Byahi” atari mu karere ka Nyabihu ahubwo abazi ako gace bavuga ko ari mu karere ka Rubavu.

Safari Viateur

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka