Arasaba ubufasha ngo abana yatoraguye basubizwe ababyeyi babo

Silas Turagirabavugizi utuye mu Mudugudu w’Umushumbamwiza akagari ka Rwombogo Umurenge wa Nyarugunga Akarere ka Kicukiro arasaba ubufasha abagiraneza ngo ashobore kwegereza abana yatoraguye ababyeyi babo.

Abo bana ni Irasubiza Fiona w’imyaka umunani na musaza we uvuga ko bamwita Niyomugaba Fred Gisa Rwigema w’imyaka 7 yabatoraguye tariki 14/11/2014 i Remera mu mujyi wa Kigali nyuma yuko mama wabo ahabasize mu gitondo abakuye ahantu bari bacumbitse ngo hitwa i Kabuga.

Tugirabavugizi yatoraguye aba bana igihe bariraga cyane banze ko abagiraneza bashakaga kubafasha batandukanya ngo umwe ajyane umwe undi ajyane undi.

Nyuma y’igihe kirenga icyumweru atoraguye aba bana, Turagirabavugizi avuga ko bitamworoheye kubatunga hamwe n’umuryango we w’abantu bane dore ko asanzwe ari umugenerwabikorwa w’inkunga y’ingoboka muri gahunda ya Vision Umurenge Programme (VUP).

Ngo nubwo yabonye ibyangombwa mu nzego z’ibanze ndetse ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugunga bwamuhaye itike yo kujyana abana iwabo ku Rusumo, byarangiye atahabonye bitewe nuko abana batazi iwabo uko hitwa kandi n’inzego z’ibanze za Rusumo zitabazi.

Aba bana batoraguwe i Remera ariko ntibazi akarere bakomokamo.
Aba bana batoraguwe i Remera ariko ntibazi akarere bakomokamo.

Abo bana babiri bavuga ko bavuka mu muryango w’abana bane Irasubiza Fiona ariwe mukuru, akurikirwa na Niyomugaba, Keza Sifa Munezero (yasigaye mu rugo n’undi Mama yagiye ahetse ariwe Uwimanitatse Anita Teta (uzwi nka Kanyana).

Abo bana bavuga ko Mama wabo yitwa Mukangiriye Florence akaba yaracuruzaga imbuto kandi Papa wabo akitwa Ntamuhanga Rwanyonga udoda akanacuruza inkweto ariko ngo buririye imodoka ahantu hitwa ku Rusumo.

Usibye kutamenya agace bari batuyemo cyangwa akarere, Niyomugabo na Irasubiza bazi amazina y’amasoko mama wabo yaremaga acuruza imbuto na se yadoderagamo inkweto ariyo Mutete, Kavumu, Mwange, Gaseke, Mukisaro na Byumba.

Aba bana bavuga ko mama wabo yaburije imodoka ahantu bita ku Rusumo mu gitondo ise amaze kujya kurema isoko rya Mwangekandi ngo bazi amazina y’umuyobozi w’Ikigo bigagaho aricyo Mutandi. Umuyobozi w’iryo shuri ngo yitwa Jean Bosco Nyiringoma n’abarezi barimo Uwera Jeanette, Maria na Cyprien.

Madrine Tusingwire

Ibitekerezo   ( 2 )

gahunda ya leta nuko abana b’ipfubyi bagomba gushyirwa mu miryango bakaba ariho barererwa ndumva n’aba nabo bazajyanywa muri ino gahunda

tunga yanditse ku itariki ya: 4-12-2014  →  Musubize

Ariko se ubwo uhereye ku ishuri ntiwamenya aho abana batahaga? Aho ni mu karere ka Gicumbi rwose nta gushidikanya.

Aho ku Rusumo ni hepfo ya yamakorosi ateye ubwoba umuntu acamo yegera Rukomo aho bita mu Kigoma.

Uwo muntu rero azajyane abo bana abageze ku ishuli ryabo noneho bo bazamuyobora abageze iwabo.

Uwo mugore nawe wataye abana azahanwe rwose. Biragayitse guta abana n’ubwo waba ukennye wabizirikaho twese ntitwakuze iwacu bakize cyangwa hari aho bikinze ibibazo byo muri ino si.

mbarimo yanditse ku itariki ya: 4-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka