Arasaba ko yagira icyo agenerwa ngo kuko ari we wahanze "Kandagira Ukarabe” bwa mbere

Cyiza Moise utuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera avuga ko yari akwiye kugira icyo agenerwa n’ubuyobozi kuko ariwe wahanze igikoresho cya “Kandagira Ukarabe” ubu gisigaye gikoreshwa mu Rwanda hose mu rwego rw’isuku n’isukura.

Cyiza yemeza ko ariwe wahimbye Kandagira Ukarabe bwa mbere mu mwaka wa 2006 ubwo yari ari mu mahugurwa y’umushinga PHAST wari ugamije ibikorwa by’isuku n’isukura, wakoreraga mu karere ka Burera icyo gihe.

Ubwo bari bari muri ayo mahugurwa yaberaga mu murenge wa Kagogo ahitwa mu Gitare, uwabakoreshaga ayo mahugurwa yabasabye guhanga ikintu cyakoreshwa mu isuku n’isukura.

Yahise ashinga igiti mu butaka ashyiraho akajerekani gatoya ka litiro imwe gatoboyeho imyenge, maze ashyiraho umugozi uriho akantu umuntu akandagiraho, uwo mugozi ugakurura ako kajerekani kugira ngo amazi agasohokamo anyuze muri ya myenge abe yakwifashishwa mu gukaraba intoki; nk’uko Cyiza abisobanura.

Imwe muri Kandagira Ukarabe yakozwe na Cyiza bwa mbere.
Imwe muri Kandagira Ukarabe yakozwe na Cyiza bwa mbere.

Cyiza akomeza avuga ko uwabakoreshaga amahugurwa yamubwiye ko ako kajerekani yakoresheje, byaba byiza ashyizeho umwenge umwe aho kugatobaguraho imyenge myinshi. Kuva ubwo “Kandagira Ukarabe” iba iravutse, maze akajya atumirwa ahantu hatandukanye muri ako gace gusobanura imikorere yayo.

Nyuma yaje kubona bimwe mu bikoresho birimo imbaho maze akora Kadangira Ukarabe arizo yajyaga kwerekana ahantu hatandukanye muri ako gace k’Intara y’Amajyaruguru.

Uko yajyaga gusobanura ahantu hatandukanye niko abandi bantu bamurusha ubushobozi bahitaga bamurahuraho ubwenge, maze nyuma abo bantu batangira gukora Kandagira Ukarabe zirusha ubwiza izo yakoraga; nk’uko Cyiza abisobanura.

Cyiza avuga ko nyuma yaje gucika intege atangiye kubona abandi bakora Kandagira Ukarabe bamwigana. Ikindi cyatumye acika intege ni uko ngo n’ubuyobozi butigeze bumwitaho. Yahise areka kongera gukora ibyo bikoresho maze ajya mu bindi.

Cyiza ubu yifuza ko ubuyobozi bwamumenya nk’umuntu wahimbye Kandagira Ukarabe, kuko kugeza ubu nta muntu wigeze umwitaho. Agira ati “iyo umuririmbyi aririmbye indirimbo (ifitiye akamaro igihugu) hari ikintu bamugenera, nanjye nifuza ko nk’abayobozi bazagira icyo bangenera”.

Cyiza Moise akaraba intoki akoresheje imwe muri Kandagira Ukarabe yabanje gukora.
Cyiza Moise akaraba intoki akoresheje imwe muri Kandagira Ukarabe yabanje gukora.

Uwambajemariya Florence umuyobozi wungurije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe yemeza ko Cyiza Moise ariwe wahimbye kandagira ukarabe ubwo yari ari mu mahugurwa yatangwaga na PHAST yakoreraga mu karere ka Burera. Yemeza ko abandi bazikoze nyuma bamwiganye.

Ubwo Kandagira Ukarabe yavukaga, izakoreshejwe ku munsi wo gukaraba intoki mu karere ka Burera icyo gihe ni izakozwe na Cyiza Moise nk’uko Uwambajemariya abisobanura.

Ubu Kandagira Ukarabe ikoreshwa mu Rwanda hose nk’igikoresho cy’isuku cyifashishwa mu gukaraba intoki. Kandagira Ukarabe zishyirwa ahantu hatandkakanye haba imbere y’Ubwiherero rusange, imbere y’amashuri, mu ngo zitandukanye n’ahandi mu rwego rwo kwimakaza umuco w’isuku.

Cyiza Moise uvugwa ko ariwe wahimbye Kandagira Ukarabe arubatse, afite umugore n’abana batatu. Ubu akaba akora umwuga w’ubushoferi.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 7 )

NIBYIZA GUSHIRA MUGACIRO UMUNTU NKUYU YARI AKWIYE GUHEMBWA KUKO ABAHANZI MBONA KWITABWAHO BIRI KURE.! REBA NAWE UMUNTU WAVUMBUYE IGIKORESHO NKIKI AKABA NTAKINTU YAGENEWE .NDAKEKA INZEGO ZA RETA ZAKAGOMBYE KUGIRA ICYO ZIMIGENERA .HARI WASH PROJECT SINZI IMPAMVU UYU MUNTU ITAMWIYEGEREZA CYANE KO IYO UVUZE WASH PROJECT BUMVA KANDAGIRA UKARABE N’ISUKU RUSANGE .NUBWO UYU MUGABO BIGARAGARA KO ADAFITE UMUVUGIRA MUNYUMVE NEZA KUKO IYO AGIRA UMUVUGIRA KIBAYE AFITE IBIHEMBO BIRAKWIYE KDI BIRATUNGANYE KO NAWE YAGIRA ICYO AGENERWA N’UBUYOBOZI NDETSE NINZEGO ZUBUSHAKASHATSI.

ALEX HAVUGIMANA yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Witegereje neza, usanga itegeko ririnda umutungo bwite ryatowe rirengera cyane abacuruzi kurusha abahanzi.U Rwanda nirudashyiraho ingamba zo kurinda ibikorwa by’abahanzi, no gutuma ibyo bahanze bibagirira akamaro, bizatuma nta bazajya bitabira guhanga udushya. N’abazabikora, hari igihe bazajya bahitamo kubijyana hanze yarwo aho bizeye ko bazabona inyungu iturutse ku bwenge bwabo. Ibyo rero bizahombya igihugu, kandi binyuranye na gahunda ya Hanga umurimo ishaka ko Abanyarwanda bahanga imirimo bakiteza imbere n’igihugu kikaboneraho

Joy yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

Uburenganzira bw’umuhanzi nibwubahirizwe!ahubwo ubuyobozi bw’akarere bwakagombye kubibazwa!nuwakoze buplicite ya 2 minutes arabihemberwa none umuntu wahimbye igikoresho cy’ingirakamaro ku gihugu cyose kandi cy’ibihe byose nta cyo ahabwa? gute se? akarere karamurangaranye nikamufashe bitabaye ibyo byaba ari ugutesha agaciro ibihangano by’abantu!

damas yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

Ikibazo cy’uyu mugabo gifite ishingiro kuko kandagira ukarabe yabaye igikoresho gikomeye kdi gishoboye gukoresha isuku mu buryo bwiza kdi bworoheye abantu bose,abayobozi be baramwirengagije kdi babizi nibagire icyo bamugenera.

JOHN yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

Uwo mugabo yararenganye rwose.

Anicet Niyonzima yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

uyu muntu amategeko agenga ubyumutungo mubyubwenge amurengere. leta ni igire icyo imugenera , mugihe yemeye gufata ubuvumbuzibwe, ikabuhereza abaturage kugirango bubafahse mukuzamura imibereho myiza yabo.

guillaume yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

Uyu mgabo ibyo avuga nibyo ahubwo mwazamugira inama yo kujya muri Minisiteri y’Ubucuruzi bakamuha icyemezo cya intellectual property certificate bityo akagira uburenganzira bw’uko uwifuza kuyikora azajya abanza akamwaka uburenganzira bityo akamwishyura.

amateka yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka