Angola irifuza kwinjira muri Smart Africa
Ministiri wa Angola ushinzwe Ikoranabuhanga, José Carvalho da Rocha, yamenyesheje Transform Africa2015 ko igihugu cye cyifuza kuba umunyamuryango wa Smart Africa.
Ministiri Carvalho yagize ati ”Twaje kwiga kandi mfite icyizere ko Angola ishobora kuba umunyamuryango wa Smart Africa ubutaha. Ndatekereza ko mu nama izakurikiraho tuzababwira ibyo twabikozeho kuko Angola yiyemeje gutera intambwe ndende mu iterambere”.

Yavuze ko igihugu cye kirimo kuzuza ibisabwa kugira ngo kijyane n’abandi bari mu mushinga wa Smart Africa, aho ngo mu myaka 10 ishize Angola yakoze byinshi mu kubaka ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, ndetse no kwemerera abashoramari muri urwo rwego.
Igisigaye ngo ni ugukomeza kuzana abashoramari bo kubyaza umusaruro ikorabanuhanga; bakaba bagomba gutanga imirimo ku baturage, hibandwa cyane cyane ku bagore n’urubyiruko.
Ministiri ushinzwe Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri Angola, yashimiye Perezida Kagame mu izina rya mugenzi we José Eduardo de Santos, kuba ngo u Rwanda rwaratumiye Angola kwitabira Transform Africa2015.
Abakuru b’ibihugu barindwi, ari bo uw’u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani y’epfo, Gabon, Burkina Faso na Mali, ni bo bashyize umukono ku masezerano ashyiraho umushinga witwa Smart Africa wo gukwirakwiza ikoranabuhanga mu bihugu by’Afurika.
Mu nama ya Transform Africa2015, hari byinshi mu bihugu bishya by’Afurika byatumye ababihagararira kuza kureba uko byakwinjira mu mushinga wa Smart Africa.
Nyuma yo gushyira umukono ku masazerano ashinga Smart Africa, u Rwanda rwatanze uyu mushinga mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika, ukaba ari wo wabaye imbarutso yo kwemeza amasezerano asaba ibihugu by’Afurika byose gushingira iterambere ku ikoranabuhanga.
Inama ya Transform Africa2015 irangiye ibihugu biyoboye ibindi muri Smart Africa, byiyemeje gufatanya n’abikorera hamwe n’abaterankunga, gushaka miliyari 300 z’amadolari yo guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2020.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|