Angelina Jolie yageze mu Rwanda arwanya ko Abanyekongokazi bakomeza gufatwa ku ngufu

Angelina Jolie wamenyekanye cyane mu gikina filime ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yageze ari hamwe na minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza, William Hague. Baje muri gahunda yaguye yo guhagarika ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu Burasirazuba bwa Kongo.

Angelina Jolie anakuriye ibikorwa byo kumenyekanisha no gukora ubuvugizi ku bibazo by’impunzi ku isi, umurimo akora yitwa ambasaderi wa HCR ishinzwe impunzi.

Amakuru atangazwa na Leta y’Ubwongereza aravuga ko Angelina Jolie na William Hague bazaganira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, hanyuma bakerekeza muri Kongo naho bakaganira n’abayobozi banyuranye kandi bakigerera mu bitaro no mu nkambi ahari abagore n’abakobwa bahohotewe bikabije mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo.

Urubuga rw’uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda ruravuga ko William Hague na Angelina Jolie bashaka kwibutsa abategetsi banyuranye ku isi yose guhagurukira ikibazo cy’abagore n’abana b’abakobwa bahohoterwa bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato kandi kenshi bakabivanamo indwara zikomeye ziviramo bamwe gupfa.

Uru rugendo rwo kwirebera uko iki kibazo giteye muri Kongo rubaye mbere y’ibyumweru bitatu ngo ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu 8 by’ibihangange bahurire i London mu Bwongereza, aho ibihugu by’Ubwongereza, Ubufaransa, Kanada, Ubuyapani, Ubudage, Uburusiya n’Ubutaliyani bazafatira ingamba ku cyakorwa mu gukumira iri hohoterwa n’ubufasha bwahabwa abahuye naryo.

Ibi kandi ngo biri muri gahunda ndende igamije kuzasaba amahanga kwemeza gufata abagore ku ngufu nk’icyaha ndengakamera cyazajya gihanwa cyane nk’ibindi byaha bikomeye.

Angelina Jolie na William Hague bamaze umwaka baratangiye uru rugamba rwo gukumira gufata abagore n’abakobwa ku ngufu mu duce tuberamo imirwano n’imvururu.
Mu ruzinduko rwabo mu Rwanda ngo bazanaganira na Perezida w’u Rwanda uko amahoro arambye yagaruka muri Kongo kandi bazanasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ariko abazungu badushakaho iki?nonese ibyo bihuriye he n’u Rda cg barashaka aho bahera babitugerekaho ariko baribeshya!!

Irenee Irenado yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

@Bidier Ngira ngo impamvu yanyuze mu Rwanda ni uko azi neza ko interahamwe ari abanyarwanda kandi akaba ari zo za mbere ziri kuyogoza uburasirazuba bwa Congo.

Kamatari Clara yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

Ariko jye ndibaza impamvu yo guca mu Rwanda kuvugana n’abayobozi bacu isano bifitanye n’ifatwa ku ngufu ry’abanyekongokazi sinsobanukirwe!? ywaba yumva neza impamvu yamfasha. ubundi ngirango bakagiye muri DRC ntibirirwe baza i Kigali ku bw’izo mpamvu!!!

Bidier yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

Ariko Angelina aba ambassador wa HCR gute na films z’urukoza soni akora. Ugakina pronography warangiza ukaza kuvugana na Prezida w’u Rwanda nukuntu yanga abanyamafuti. Imana izamuhe umutima uzinukwa icyaha kuko impuhwe zo ashobora kuba azifite.

ineza yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

abagabo se bo bahohoterwa n’abagore bazaba abande?

fitina yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka