Andi makuru yemeza ko Rujugiro afasha ibikorwa bihungabanya umutekano mu Rwanda

Habonetse andi makuru yemeza ko umuherwe utakibarizwa mu Rwanda, Tribert Ayabatwa Rujugiro, afite uruhare mu gutera inkunga ibikorwa bikomeje guhungabanya umutekano mu mujyi wa Kigali.

Dosiye y’impapuro nyinshi yagaragaye ku rubuga rwa internet www.theexposer.net, igaragaza uburyo Rujugiro atera inkunga Rwanda National Congress (RNC), umutwe uyobowe na Faustin Kayumba Nyamwasa. Abandi banyamuryango bagize uwo mutwe, barimo uwahoze akuriye ibiro by’iperereza mu Rwanda, Patrick Karegeya, na Theogene Rudasingwa ndetse n’umuvandimwe we Gerald Gahimna.

Amakuru yaturutse mu muryango w’abibumbye agaragaza ko Rujugiro asanzwe atera inkunga umutwe wa FDLR.

Biravugwa kandi ko Rujugiro asigaye ahinduranya amazina ku ma konti ye, amwe akayitirira abo mu muryango we mu rwego rwo kuyobya uburari ko yaba ayohereza muri RNC. Ubu yeguriye ubushobozi ku mutungo we mu Rwanda no mu Burundi uwitwa Esperance Uwanyirigira uba i Bujumbura.

Amakuru dukesha Rwanda News Agency avuga kandi ko Rujugiro yaba afata ku kiyobyabwenge cy’urumogi na Cocaine, byatumye ibice bye byo mu mutwe bigira ibibazo by’ihungabana. Ubwo yari akiri mu Rwanda, yaba yarakundaga gusangira ibiyobyabwenge na Dr David Himbara wakoraga mu biro bya Perezida Kagame.

Mu kwezi kwa 06/2008, nibwo Rujugiro yavuye mu Rwanda agiye mu rugendo rw’akazi i Londres. Akigerayo yasanze polisi y’u Bwongereza imutegereje kubera impapuro zaturutse muri Afurika y’Epfo zamushinjaga kudatanga imisoro igera kuri miliyoni z’amadolari.

Emmnanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ariko uriya musaza bamuziziki kweri

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

njyewe ndabona ibyo ari ishyari ryabantu bagirira abandi kumbwanjye ndabona arengana(mukoreshe ukuri mureke gusebanya ibyo ntibyubaka birasenya)uwabikorawe nanjye namukatira urumukwiye.

nibamuhoze berthe yanditse ku itariki ya: 18-02-2012  →  Musubize

Birashoboka kuko uyu mugabo afite amateka yo gufasha abahungabanya umutekano wu Rwanda,muribuka aboyafashije ukwakira 1990?kuva icyogihe igihugu cyanjye cyuzuye amarira namaraso,nanubu ntikiragira amahoro arambye!jyenda Rujugiro wafashije abatororiste gusenya Urwanda knd nawe urumutororiste.umwanzi wu Rda.

Nr yanditse ku itariki ya: 29-01-2012  →  Musubize

Iyi nkuru ni yo muri caniveau!ahubwo nimwe munwa urumogi kabisa!muritesha agaciro!biteye isoni.

nonoli yanditse ku itariki ya: 27-01-2012  →  Musubize

iyi nkuru yanyu ni bido , nabagira inama yo kuyikuraho kuko bigaragaza ko mutari abanyamakuru bumwuga ahubwo mubogama??? aha murikwisebya kabisa

issa yanditse ku itariki ya: 27-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka