Amikoro macye ngo ni kimwe mu bituma sosiyete sivile zidakora nk’uko bikwiye
Bamwe mu bagize imiryango ya sosiyete sivile baravuga ko igitutu Leta ibashyiraho cyo kumenya amategeko no kugendana n’aho isi igeze bitaborohera, kubera ko amikoro yabo atabemerera kugendera ku muvuduko umwe n’uwa Leta.
Muri iki gihe u Rwanda rukomeje guharanira uko rwatera intambwe muri gahunda zitandukanye, rugerageza no kubahiriza amwe mu mategeko agezweho agendana n’uburenganzira bwa muntu.
Ni muri urwo rwego usanga Leta isinya amasezerano atandukanye agamije gufasha Abanyarwanda kwisanzura. Sosiyete sivile nayo ikaba ifite inshingano zo gukurikirana uko ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa nk’uko arizo nshingano zayo.
Gusa ibyo ntibiborohera kuko bibasaba ubushobozi bwo guhugura abakozi babo kuri ayo masezerano bazajya bakurikirana umunsi ku munsi imikorere ya Leta, nk’uko bitangazwa na Alex Nkurunziza, ukorera impuzamashyirahamwe CLADHO.
Agira ati: “Turi gukorana na Leta ifite ingengo y’imari, ifite amafaranga, ihora ishyira abakozi bayo mu mahugurwa no mu masomo hirya no hino. Ariko sosiyete sivile igendera ku nkunga z’abatenkunga.
Ni ukuri ikibazo cy’amikoro muri sosiyete sivile kirakomeye. Ntago wahangana n’umuntu ukuri imbere imyaka 10 mu mategeko.
Akenshi na kenshi hari n’igihe duhora tuvuga ngo amategeko ntahari, ntago aza, hariho na bamwe mu bakora muri sosiyete sivile zimwe na zimwe batazi ko itegeko ryo gutanga amakuru ryasohotse yajya gutanga ikiganiro akavuga ngo nta bwisanzure buhari.”

Ku ruhunde rwayo, Leta nayo yemera ko iyi miryango koko ikennye kandi ikeneye inkunga. Niyo mpamvu yiyemeje kujya ibunganira mu kwihugura, nk’uko bitangazwa na Madeleine Nirere, Perezidante wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburengazira bwa Muntu (NCHR).
Ati: “Sosiyete sivile iracyakeneye kwiyubaka kuko ni no muri urwo rwego tuba twanabahamagaye kugira ngo bajye bamenya n’amakuru ya ngombwa ikindi bamenye n’amasezerano mpuzamahanga.
“Niba bavuze ngo u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga bakamenya ngo ayo masezerano ni ayahe? Ese ateganya iki? Tuzakomeza guhugura inzego zigize sosiyete sivile muri ibyo byerekeranye n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, ibiyakubiyemo n’icyo sosiyete sivile isabwa.”
Nirere yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 25/06/2013, mu biganiro iyi komisiyo yagiranye n’imwe mu miryango ya sosiyete civile ikorera mu gihugu.
Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu itangaza ko ifatanyije na sosiyete sivile bitangaza ko mu mwaka ushize babashije gucyemura ibibazo bigera ku 1300 bitandukanye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
societe civil y’u rwanda uko bivugwa kandi binagaragara ni uko nta ngufu ifite, ndetse n’abakanyakanya usanga hari aho bagira bagakoreshwa n’abaterankunga, ibi rero byari bikwiye kurangira ahubwo bakigira kuko nicyo abanyarwanda twese dutumbereye