Amerika yiyemeje gutwara ingabo z’u Rwanda zizajya Muri Centre Afurika
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo za Amerika (Pentagon), Lt. Col. Rob Firman, yatangaje ko indege y’Amerika ariyo izakoreshwa mu kujyana ingabo z’u Rwanda muri Centre Afurika mu gikorwa cyo kugarura amahoro no kuyabungabunga.
Iki gikorwa giteganyijwe gutangira tariki 16/01/2014 nkuko bitangazwa na Lt. Col. Rob Firman, akavuga ko bizagenda nkuko byagenze mu gihugu cy’Uburundi aho bwohereje ingabo zigera kuri 850 bagatwarwa n’indege nini y’Amerika US C-17.
Lt. Col. Rob Firman avuga ko iki gikorwa Amerika yagisabye umuryango w’Afurika yunze ubumwe kugira ngo ingabo z’u Rwanda zigire uruhare mu kugarura amahoro muri Centre Afurika aho ubwicanyi bukomeje guca ibintu.

U Rwanda rwatangaje ko ruzohereza ingabo zigera kuri 800 mu gihugu cya Centre Afurika zizasanga ingabo z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe zigera ku 4000 mu gihe hari hacyenewe ingabo nibura 6000.
Ibihugu by’Afurika bimaze kwemera kohereza ingabo muri Centre Afurika birimo Burundi, DR Congo, Gabon, Chad na Guinea zizakorana n’ingabo z’Abafaransa 1600.
Uretse igikorwa cyo gutanga indege zitwara abasirikare muri Centre Afurika, Amerika yasabwe ko yatanga n’indege zitagira abazitwara mu gucunga umutekano muri Mali, Centre Afurika na Sudani y’amajyepfo aho intambara zikomeje.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
aha niho tugaragariza ko tutwara neza rero!!! kujya kubungabunga amahoro, ukanjyanwa n’amarika,genda rwanda urakomeye
Nibyiza kujyayo arikose icyibazo nicyihe? cyigombaguke
mukagute?kuko ingaboza UN na Frica ntagahundazigira.
Abazihamagazababikorera inyunguzabo.Uregero DRC,Darifulu(Sudani)nahandi.Twibaze ninde uteza ibibazo Esehabuziki
ngobirangire Africa twakangobye kurebakure why.
.
abanyamerika nibadufashe tujye guhagarika buriya bwicanyi abafaransa bo ndabona byabananiye