Amerika iremeza ko ingabo z’u Rwanda zifite ubushobozi bwo kubungabunga amahoro ku isi
Umutwe w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukorera muri Afurika mu gutoza abajya mu butumwa bw’amahoro(ACOTA), wemeza ko ingabo z’u Rwanda zifite ubushobozi buhambaye mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi; ngo akaba ari yo mpamvu ubufatanye bw’ibihugu byombi buzahoraho.
Byatangajwe na Col. Timothy Rainy uyobora ACOTA, akaba yaje mu biganiro bihuje abasirikare bakuru b’u Rwanda n’abo muri ACOTA. Ibyo biganiro bizamara iminsi ibiri kuva kuri uyu wa mbere tariki 03/02/2014, aho bungururana ibitekerezo ku masomo bakuye mu butumwa bw’amahoro Ingabo z’u Rwanda zagiye zijyamo mu bihugu bitandukanye.
Colonel Rainy yagize ati: “Mu minsi itandatu gusa Ingabo z’u Rwanda zari zimaze kugera mu gihugu cya Central Africa, zihesheje ishema; zifite ibakwe! Ingabo z’u Rwanda kandi zifite byinshi zamenyeye mu butumwa zagiyemo Darfur, muri Sudani y’Epfo n’ahandi; tukaba twaje haho kumva niba hari icyo amasomo dutanga yabamariye, ibyo tutakoze neza tubikosore”.
Umuyobozi wa ACOTA ushima uburyo ingabo z’u Rwanda zagiye zitwara neza mu butumwa hirya no hino mu bihugu (cyane cyane iby’Afurika), yijeje ko ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu by’Amerika n’u Rwanda buzahoraho, bitewe n’ubushobozi avuga ko yabonye ku ngabo z’u Rwanda.
Yavuze ko itsinda ayoboye rya ACOTA ryiteguye kumva inama rigirwa n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba wayoboye Ingabo z’Umuryango w’abibumbye (UNAMID) muri Sudani, hamwe n’abandi basirikare bayoboye abandi mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye.
Muri ibyo biganiro kandi harigwa ku mbogamizi ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zihura nazo, n’umusanzu igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatanga.

“Hamwe na hamwe usanga hari ubushyuhe bukabije, kutumvikana mu ndimi; hasabwa ibikoresho bihambaye, amafaranga menshi cyane ku buryo igihugu cy’u Rwanda cyitanga cyane; kenshi umuryango w’abibumbye (UN) ukaba udatanga ubufasha buhwanye n’ibibazo bihari”, nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Joseph Nzabamwita yasobanuye.
Yashimye ubufasha bw’indege ebyiri zatanzwe n’igihugu cya Amerika, zafashije kujyana abasirikare n’ibikoresho mu gihugu cya Centrafrique (CAR).
Muri icyo gihugu, Ingabo z’u Rwanda zashimwe n’amahanga, kubera ibikorwa birimo kurinda abaturage kwicwa, kunga impande zihanganye, icyizere zagiriwe cyo kurinda umukuru w’igihugu Catherine Samba Panza, ndetse no guca umuhora ugera ku mupaka CAR ihana na Cameroun, kugirango ibiribwa n’ubundi bufasha bigere ku baturage n’imiryango mpuzamahanga; nk’uko Brig Gen Nzabamwita yabosobanuye.
Ubufatanye ACOTA ifitanye n’u Rwanda mu gutoza ingabo zijya mu butumwa bw’amahoro, bumaze imyaka igera mu icumi kuva aho Ingabo z’u Rwanda zitangiye kujya mu butumwa bw’amahoro mu mahanga.
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro hanze y’igihugu, ngo bamaze kurenga ibihumbi bitanu; bakaba biganje muri Sudani (cyane cyane i Darfur), Sudani y’Epfo na CAR; abandi muri Mali hamwe n’abakora nk’indorerezi mu bihugu bitandukanye byo ku isi, nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yasobanuye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
mukomeze muduheshe ishema rwanda rwatubyaye, ngabo zacu mukomeze mudutsindire ibitego natwe tuzabafasha gufana
ingabo zacu zimaze gutera intambwe ikomeye kugera naho isi yose imaze gujya itwitabaza ngo tujye kugarura umutekano mu bihugu byinshi
Twese tubafata nk’intwari kandi tuzahora tubabona gutyo.mukomereze aho ntwari z’igihugu, ntacyo twikanga iyo tuzi ko murubereye ku ruhembe rw’umuheto!!
Muzahora mutsinda, kandi nta nkotanyi inatsindwa nink’ayo yose.mwereke amahanga n’abatabazi bazabamenyera ku bikorwa byanyu byiza bigaragarira aho rukomeye!!
Muzagumane uwo murava, n;ubutwari mudasiba kwereka abanyarwanda n’amahanga mutayaretse!!
Ninde se utashima iz’amarere mu mikorere yazo ku itabaro? muri intwari urwanda rufite !!
erega ntagitangaza kirimo aba bahungu aho bavuye ishyanga ikuzio mumwijima aho bari barahejejwe, baje bafite umujinya mwiza wo kubaka igihugu ntagusubira inyuma, isi igomba kumenya amateka twanyuzemo ko ariyo aduha imbaraga zo kugarura amahoro aho akenewe hose , uko haba hameze kose, RDF kwisonga byumwihariko tugaashimira commandant in chief wa RDF, aba baosore barashoboye kabisa
mukomeze muduheshe ishema ngabon zacu akndi mwereke amahanga ko mukomeye. turanashimira AM AMERICA kubufatanye iduha kandi natwe ntituzayitererana
EREGA NTAHO TUDASHOYE NABADASHAKA KUBYEMERA NABIREGAGIZA, RWANDA SONGA MBERE NASI TUPO NYUMA
kwandika izina si umukino nibakomerezaho turabashyigikiye kwitwara neza, ubutwari,ubutabazi, gushyira imbere abaturage n’ibindi byinshi nibyo biranga ingabo zacu mu mahanaga erega burya iyo ufite abayobozi beza n’ibindi biba byiza.