Ambasaderi wa Koreya y’Epfo yashimye ibikorwa bya Good Neighbors ku Kamonyi
Ambasaderi Hwang Soon Talk yashimye ibikorwa by’umuryango w’Abanyakoreya witwa Good Neighbors mu kagari ka Kagina mu murenge wa Runda kuko byagejeje abaturage ku iterambere.
Uwo muryango watangiye mu mwaka wa 2007 ukora ibikorwa byo kwita ku bana bagera ku 2094 bari bafite imibereho itari myiza.
Good Neighbors yahaye ibibiribwa abarangwaga n’imirire mibi, mu gihe cy’umwaka ari nako yigisha ababyeyi ba bo guhinga no gutegura indyo yuzuye, ifasha abo bana mu bikorwa byo kubavuza, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza no kubaha ibikoresho by’ishuri.
Uyu muryango kandi wahaye amahugurwa abaturage ku buhinzi n’ubworozi, ubaha n’imbuto n’amatungo ngo bongere umusaruro. Watanze inkwavu n’ihene, utanga n’imbuto y’inanasi n’imyumbati ku makoperative y’abahinzi.

Wigishije gusoma no kwandika ku bantu bakuze, utanga amahugurwa ku burenganzira bwa muntu no kuringaniza imbyaro.
Umuryango Good Neighbors wahaye Abanyakagina amahugurwa mu mwuga w’ubudozi ku bagore; n’abagabo ubahugura ku bwubatsi n’Ububaji. Umaze kubakira imiryango ine itishoboye inzu zo guturamo, ishuri ry’inshuke, icyumba cy’inama cy’akagari n’ishuri ryo kwigishirizamo ubudozi.
Amaze kwerekwa ibikorwa uyu muryango ukorana n’abatuye akagari ka Kagina n’ibyo uteganya gukora, ubwo yahasuraga tariki 24/11/2012, Ambasaderi wa Koreya y’amajyepfo mu Rwanda, yashimiye Good Neighbors kuko ubufasha itanga buganisha abaturage ku iterambere.

Uwineza Claudine, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Imari n’iterambere ndetse n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF), bashima umuryango Good Neighbors gufatanya n’abaturage mu bikorwa byo kwivana mu bukene.
Akagari ka Kagina gatuwe n’abatishoboye benshi kuko umubare munini w’abahatuye wiganjemo abashigajwe inyuma n’amateka; ikibazo cy’ubujiji no kubyara cyane akaba ari byo biri ku isonga mu bitera ubukene muri iyo miryango.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|