Ambasaderi w’u Burundi ushoje manda ye mu Rwanda arishimira aho asize umubano w’ibihugu byombi

Ambasaderi Remy Sinkazi ushoje manda ye yo guhagararira u Burundi mu Rwanda, aratangaza ko mu myaka 4,8 yari amaze mu Rwanda yishimira ko yashoboye kuzamura imibanire hagati y’ibihugu byombi ndetse akanagira uruhare mu ikemurwa rya bimwe mu bibazo byagaragaye.

Ibi yabitangaje nyuma yo gusezera kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame mbere y’uko asubira mu gihugu cye, mu muhango wabaye kuri uyu wa kane tariki 11/09/2014.

Yagize ati “Mu kurangiza akazi nari nshinzwe hano mu Rwanda icyo nakwishimira ni uko mu bucuti bari baransabye gukomeza kubungabunga bugakomeza kuba bwiza nk’uko bwahoze ari bwiza. Ikindi ni uko hari ibintu bitari bicye byashoboye gukorwa muri iki gihe mu myaka ine n’amezi umunani nari mpamaze umuntu yakwishimira mu bucuti bw’ibihugu bibiri.”

Perezida Kagame asezera kuri Ambasaderi Sinkazi wari umaze hafi imyaka itanu ahagarariye u Burundi mu Rwanda.
Perezida Kagame asezera kuri Ambasaderi Sinkazi wari umaze hafi imyaka itanu ahagarariye u Burundi mu Rwanda.

Mu byo avuga yishimira harimo kuba yarashoboye gucyemura ibijyanye n’abantu bishyuzaga amafaranga y’izabukuru, baba Abanyarwanda bakoreraga Leta y’u Burundi cyangwa Abarundi bakoreraga Leta y’u Rwanda.
Yavuze ko byibura ubu buri umwe afite aho dosiye ye igeze.

Ambasaderi Remy Sinkazi yavuze ko hari n’ibindi bibazo usanga biri hagati y’ibi bihugu ariko we akemeza ko nta kibazo biteye, cyane cyane ikijyanye n’imbihe z’imipaka hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ko ibibazo nk’ibyo bitazashira ariko kikaba ntacyo kizangiza.

Ambasaderi Sinkazi yatangaje ko inshingano yari yahawe zo kubungabunga imibanire hagati y'ibihugu byombi yazigezeho.
Ambasaderi Sinkazi yatangaje ko inshingano yari yahawe zo kubungabunga imibanire hagati y’ibihugu byombi yazigezeho.

Ati “Kiriya ni ikibazo gito kandi kizahoraho kuko ibyo by’iyo mipaka ni bimwe by’inzuzi cyangwa by’imigezi uyu munsi rutembera i Burundi rukaba rusize agapande mu Rwanda, ejo rukaba rutembeye mu Rwanda rukaba rusize agapande ku Rwanda hakurya i Burundi.

Ibyo bizahoraho. Igihambaye ni uko haba hariho gushaka ko ibyo bintu bijya mu buryo bakabibonera ikibazo. Nta bintu bibi bishobora kuvamo.”
Ambasaderi Sinkazi mbere y’uko aza mu Rwanda yari asanzwe afite indi mirimo ya gisirikare mu Burundi, aho yari ashinzwe ibijyanye n’umutekano w’abaturage. Uzamusimbura ntaramenyekana kugeza ubu.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

umubano wacu uhagaze neza kandi nundi uzagusimbura twizereko azabiharanira kuko u Rwanda n’uburundi ni ibihugu bisangiye ibintu byinshi kandi biranafashanya.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

nizereko atahanye amasomo menshi ku iterambere ry’igihugu , akaba agiye kurijyana iwabo dore batorohewe

karekezi yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka