Ambasaderi w’Ubwongereza asanga ibyo yabonye bitandukanye n’ibivugwa kuri gereza ya Nyanza
Ben Llewellyn- Jones OBE, uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yasuye gereza ya Nyanza hagati ya saa tatu na saa yine za mu gitondo tariki 19/09/2013 maze nyuma y’uruzinduko rwe avuga ko ibyo yabonye bitandukanye n’ibiyivugwaho.
Uyu ambasaderi kimwe n’abari bamuherekeje babanje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa gereza ya Nyanza bitari mu muhezo kuko itangazamakuru ritabikumiriwemo.
Mu matsiko menshi yagiye abaza uko imfungwa n’abagororwa barimo abo mu gihugu cya Sierra Leone babayeho muri iyo gereza n’uburyo bukoreshwa kugira ngo bagororoke.

Nyuma yo guhabwa ibisobanuro bya buri kibazo cyose yabazaga kimwe n’abo bari kumwe bose bahawe umwanya wo kuyisura ndetse banabonana n’abagororwa boherejwe n’urukiko rwihariye rwa Sierra Leone kugira ngo baze kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda.
Muri iyi gereza ya Nyanza yanasuye abagororwa bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda maze abamenyesha ku mugaragaro ko yabagendereye mu rwego rwo kumenya uko babayeho n’uko bafashwe muri ubwo buzima bwa gereza.
Aha yahavuye yerekeza mu gice gifungiwemo abagore asanga bakora imirimo y’amaboko nko kuboha uduseke n’indi mitako ya Kinyarwanda mu gihe abagabo bo yasanze bakina umupira wa Volley ball bambaye imyambaro itari iya gereza.

Yanasabye ubuyobozi bwa gereza ya Nyanza kumwereka aho imfungwa n’abagororwa baryama n’uko asoreza uruzinduko rwe ahafungiye abagororwa bakoze ibyaha by’intamabara n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu mu gihugu cya Sierra Leone.
Avugana na bamwe muri aba bagororwa bamugaragarije ko iby’ingenzi bagenerwa babihabwa nk’uko biri mu masezerano urukiko rwihariye rwa Sierra Leone rwagiranye n’u Rwanda.
Bimwe muri byo ni uko bagomba guhabwa uburengazirwa bw’ibanze burimo kugaburirwa neza indyo bashaka, kurwara bakavuzwa, guhamagara imiryango yabo hakoreshejwe umurongo wa telefoni kimwe n’uko abafite abagore iwabo bagomba kubaboherereza bakabonana nk’abashakanye n’ibindi.

Mu kiganiro cyihariye Ambasaderi Ben Llewellyn- Jones OBE yagiranye na Kigali Today mbere y’uko asoza urwo ruzinduko yatangaje ko ibyo yiboneye bitandukanye n’ibyo bavuga kuri gereza ya Nyanza ubwe yasuye.
Yagize ati: “Nshimishijwe n’uko mbonye imibereho y’abagororwa bafungiye muri iyi gereza akenshi iyo umuntu ataragera ahantu usanga hari amakuru ahavugwa rimwe na rimwe bagakabya ariko ibyo niboneye bitandukanye n’ibihavugwa”.
Asabwe kugererenya Gereza ya Nyanza n’izindi yashoboye gusura mu bihugu bitandukanye, Ambasaderi Ben Llewellyn- Jones OBE yatangaje ko ari intangarugero ndetse ashimangira ko abacungagereza bayo ari abanyamwuga akurikije uko yabiboneye n’uko abagororwa ubwabo babatanzeho ubuhamya.

Gashugi Johnson umuyobozi wungirije wa gereza ya Nyanza akaba ari nawe wagaragaje ishusho rusange y’iyo gereza avuga ko abayifungiyemo ari 6629 bakaba barimo abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibyaha bisanzwe n’abandi 8 bakoreye ibyaha byibasiye inyoko muntu mu gihugu cya Sierra Leone.


Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Urugo rubi rurutwa na gereza
is the first photo , is that a cell room in the nyanza prison?
NICYO GITUMA IBYAHA BITAGABANUKA BAFASHWE NKI BYANA BYINGAGI.KANDI UBUZIMA BURI HANZE NI HATALI. NABA NO KWIBERA MURI PRISON UKANARUHUKA.
shahu Deo rwaose ntuzajye ushinyagura nta mibereho yo muri gereza n’ubwo waba uhabwa ibingana iki?Ahubwo njye nibaza impamvu abo muri liberia bafatwa neza kurusha abandi bagororwa?
@Ngombwa, twe se hari umuntu twatemye? Ko numva ubababaye cyane mwazaguranye!!
Niba mubona babayeho neza mwaguranye bagasohoka mwe mugafungwa?
Basumba abo bahemukiye kubaho neza!!!! Iby’Urwanda namayobera!
Ubuse ahubwo barafunze? Jye ndabona hano ari heza, kuko hari abaturage hirya no hino muri Africa, no ku isi yose bano bagororwa barusha kubaho neza.