Ambasaderi mushya w’Ubuyapani yemeye kongera ubuhahirane bw’ibihugu byombi

Kuri uyu wa gatanu tariki 24/5/2013, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye Ambasaderi mushya w’igihugu cy’Ubuyapani, Kazuya Ogawa, wamusezeranyije ko azakomeza ibikorwa by’iterambere igihugu cye gisanzwe gifashamo u Rwanda, ndetse no kongera ubuhahirane n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

“Nemereye umukuru w’Igihugu gukora ibishoboka byose ngo nongere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko ubufasha mu by’ubukungu igihugu cy’Ubuyapani gisanzwe kigenera u Rwanda, mu bijyanye no gukwirakwiza amazi, mu burezi, ingufu, ubuzima n’ibindi”, nk’uko Ambasaderi Kazuya yatangaje.

Yongeraho ko mu gihe azamara mu Rwanda cyose, igihugu cye kizashora imari nyinshi mu Rwanda, kandi azorohereza ibicuruzwa by’u Rwanda, nk’ikawa, icyayi, ikoranabuhanga, nabyo bikagera ku masoko yo mu Buyapani, aho yizeza ko azabyamamaza iwabo.

Ambasaderi Kazuya yavuze kandi ko azafasha mu guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, ngo akazatumira ba mukerarugendo bo mu Buyapani bakajya baza mu Rwanda kureba ingagi zo mu misozi zitaba iwabo.

Kuva ku itariki ya 02-03/6/2013, mu gihugu cy’Ubuyapani hazabera inama mpuzamahanga ijyanye n’ubuhahirane hagati y’Ubuyapani n’umugabane wa Afurika.

Ambasaderi mushya w'Ubuyapani mu Rwanda yakirwa n'inbago z'u Rwanda.
Ambasaderi mushya w’Ubuyapani mu Rwanda yakirwa n’inbago z’u Rwanda.

Perezida Kagame ngo azaba afite uruhare runini cyane muri iyo nama, aho azaba agaragaza uburyo u Rwanda rurimo kuzamuka mu bukungu by’umwihariko, ndetse n’umugabane w’Afurika muri rusange, nk’uko Ambasaderi mushya w’Ubuyapani yakomeje asobanura.

Umunyabanga uhoraho muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Mme Mary Baine, ashima umubano umaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda n’Ubuyapani, aho kugeza ubu icyo gihugu kikirimo gufasha mu bikorwa bito n’ibinini, nk’ishyirwaho ry’ishuri rya Tumba college of Technology, no kubaka gasutamo imwe ku mupaka wa Rusumo.

Leta y’u Rwanda ishima inkunga itagira incyuro igihugu cy’Ubuyapani gitanga ku buryo buhoraho, kibinyujije cyane cyane mu kigo cy’ubutwererane cyitwa JICA, kikaba gifasha mu bikorwa by’iterambere binyuranye birimo ubuhinzi, uburezi cyane cyane bujyanye n’ubumenyingiro by’ibyo abantu bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka