Ambasaderi Fatuma Ndangiza yashimye ibyo akarere ka Karongi kabashije kugeraho
Umuyobozi Wungirije w’ikigo cy’igihugu gishizwe imiyoborere myiza (RGB), Ambasaderi Fatuma Ndangiza, aratangaza ko mu turere twose yasuye, Karongi ari yo yabashije kumugaragariza ibikorwa bifatika kandi bishimije.
Ambasaderi Ndangiza kuwa Kane tariki 28/02/2013, nobwo yari mu karere ka Karongi mu gusoza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, kwasojwe n’imurika bikorwa (Open Day) ry’akarere n’abafatanyabikorwa bako.
Hari ku zuba ry’igikatu ariko Ambasaderi Fatuma Ndangiza yasuye ibikorwa byose uko byari byamuritswe guhera saa Saba z’igicamunsi kugeza sakumi n’ebyiri z’umugorona. Arangije gusura ibikorwa, Ambasaderi Fatuma yavuze ko yashimye ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa bako kuba barashoboye kwitegura uwo munsi.

Yagize ati: “Byibura aho nashoboye kujya ndabona mwahize benshi. Twasuye aho bamurikira hose ariko n’ubwo zari nyinshi ntabwo twigeze tunanirwa kuko twasuye ibikorwa bifatika. Umuntu akimara kubibona ahita abona iterambere nk’uko rikubiye muri vision 2020”.
Open Day ya Karongi yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo amabanki, serivisi z’ubuzima, ibigo bya leta, amakoperative, inganda nto n’iziciriritse (iz’ikawa, icyayi n’izishya ibigori), amaresitora, amahoteli amacumbi n’ibindi byinshi bigaragaza isura y’iterambere rifatika akarere ka Karongi kamaze kugeraho mu gihe gito.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza yakomeje agira ati: “Iyo ukimara kubibona, uhita ubona za ngingo enye za Guverinoma zirimo imiyoborere myiza kuko nabonye abafatanyabikorwa bari mu nzego zose kandi bagafatanya n’ubuyobozi gutanga serivisi nziza ku baturage”.
Guverineri w’Intara y’iBurengerazuba, Celetsin Kabahizi, wari waje kwifatanya n’abanya Karongi muri Open Day, yasabye abayobozi n’abayoborwa gukomereza mu nzira nziza barimo agira ati: “Nubwo dusoje ukwezi kw’imiyoborere myiza, ubuyobozi bwiza bwo bugomba gukomeza ntago tubusoreza hano. Ibikorwa byiza twatangiye, bikomeze bitubere intango y’imiyoborere myiza”.

Imurika bikorwa rya Karongi ryabayemo n’igikorwa cyo gusezeranya imiryango 20 y’ababanaga batarasezeranye, igikorwa nacyo Ambasaderi Fatuma Ndangiza yashimwe kuko ari ikimenyetso cy’uko abaturage bumva inama z’ubuyobozi bwiza.
Ambasaderi Fatuma Ndangiza asanga gusezerana imbere y’amategeko bihesha agaciro abashakanye kandi bikagabanya amakimbirane akunze kuba mu miryango. Akavuga ko yizera ko ubutaha bazasezerana n’imbere y’Imana.
Marcellin GASANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|