Ambasade y’Amerika yasuye Kigali Today
Abakozi babiri b’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, uyu munsi tariki 08/02/2012, basuye aho Kigali Today ikorera i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali kubera ko abakozi b’iyo ambasade bashimye amakuru Kigali Today yandika.
Ushinzwe imibanire myiza (Public Affairs officer) muri Ambasade y’Amerika, Susan Falatko, akinjira mu biro bya Kigali Today yavuze ati “Kuko ntazi ikinyarwanda, nkurikije ibisobanuro abakozi b’Ambasade bazi ikinyarwanda bambwiye, Kigalitoday.com itanga amakuru aryoshye kandi y’igihugu cyose, bityo ngira amatsiko yo kuza kubasura”.
Susan yakomeje ati “Kigali Today iri mu binyamakuru bisurwa cyane, ndakeka aruko mwandika amakuru yerekeranye n’ubuzima bwa buri munsi bw’Umunyarwanda”.

Susan yaje aherekejwe na Amani Athar ushinzwe itangazamakuru muri Ambasade y’Amerika (Information Assistant Public Diplomacy) bakirwa n’abayobozi ba Kigali Today: Jean Charles Kanamugire (Managing Director) ari kumwe na Leon Nzabandora (Chief Editor).
Abayobozi bagiranye ikiganiro ku byerekeranye n’ibisabwa kugira ngo habe haba imikoranire hagati y’ibigo byombi.
Mu byo aba bakozi b’Ambasade bemereye Kigali Today harimo kujya bibuka gutumira abanyamakuru ba Kigali Today mu nkuru z’Ambasade ndetse no kubibuka mu mahugurwa Ambasade igenera abanyamakuru.
Jovani Ntabgoba
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Am so proud of u bro Kanamugire komerezaho
Mu byaro twabakuriye ingofero
Kigali to day muri aba mbere. Ibibacika nk’inkuru biba ari bike. Maze iminsi mike menye urubuga rwanyu ariko ubu sinaryama cyangwa ngo njye mu kazi ntabanje kureba kuri telefoni amakuru yo hirya no hino yiriweho mu gihugu.
Courage
Umuntu usobanutse wese yasura kigali to day kuko bakora neza cyane.
Njye ndi Directeur mu kigo cy’ishuli Ryo mu cyaro ariko nabonye umunyamakuru w’uru rubuga angezeho birantangaza ngira nti Noneho ndapfuye ariko natunguwe no gusanga agenzwa n’inkuru nziza y’ibyo dukora byiza. Ni ukuri kigalitoday izabere n’abandi urugerpo rwiza kuko bagira uruhare mu kumenyekanisha amakuru yo hirya no hino ku buryo buri professional. Guys ndabemera
Big up
Go. Go Kigali Today. Mukomeze mutugezezho amakuru ari professional.
Kigali Today murasobanutse. Mukomereze aho kandi murusheho kugeza ku basomyi banyu inkuru zinoze.