Amb. Nkurunziza yashyikirije umwamikazi impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bwongereza

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Williams Nkurunziza, yagejeje impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda mu Bwongereza ku mwamikazi Elizabeth II.

Ambasaderi Nkurunziza yari asanzwe akora imirimo nk’iyi kuko yari ahagarariye u Rwanda mu Buhinde, akaba aje mu Bwongereza ahasimbuye Ernest Rwamucyo nawe wimuriwe mu Buhinde.

Ambasaderi Kkurunziza yagejeje impapuro ku mwamikazi w'u Bwongereza.
Ambasaderi Kkurunziza yagejeje impapuro ku mwamikazi w’u Bwongereza.

Akaba ari mu nama y’Abaminisitiri hemerejwe ko aba bambasaderi bagomba guhinduranya ibihugu, icyari gisigaye kikaba cyari ukugeza impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo.

Aba bambasaderi bombi batangiye iyi mirimo barimo mu mwaka w’2010. Ernest Rwamucyo niwe Munyarwanda wa mbere wahawe igihembo kigenerwa abahagarariye ibihugu bwabo mu Bwongereza “Diplomat of the Year for Africa”.

Nkurunziza ni we wa mbere wayoboye ikigo kitwaga RIEPA (Rwanda Investment and Export Promotion Agency) cyasimbuwe na RDB (Rwanda Development Board), ikigo cy’igihugu cy’iterambere.

Nkurunziza ajya guhagararira u Rwanda muri Bangladesh.
Nkurunziza ajya guhagararira u Rwanda muri Bangladesh.

Uyu mugabo yari ahagarariye u Rwanda mu Buhinde aho ambasade ifite icyicaro i New Delhi mu murwa mukuru ariko anahagarariye Bangladesh, Sri Lanka na Kazakhstan.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka