Amazu yasanwe n’Inkeragutabara aratanga icyizere ko atazasenyuka nka mbere

Uburyo Inkeragutabara zasannye amazu yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari rarasenyutse buratanga icyizere ko atazasenyuka vuba.

Ibi byatangajwe n’abayobozi batandukanye ubwo hatahwaga amazu asaga ijana y’abacitse ku icumu mu turere twa Kamonyi na Muhanga yari yarasenyutse agasanwa n’umutwe w’ingabo z’igihugu w’Inkeragutabara.

“kubakira Umunyarwanda wari usanzwe afite inzu igasenywa kubera akarengane, uyu munsi wamwubakira indi ukayisondeka, icyo gihe nta kintu uba umumariye”; nk’uko byatangajwe na Rutsinga Jacques, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, ushima Inkeragutabara zimaze gusana amazu 33 y’abacitse ku icumu, yari yarubatswe nabi mu myaka yakurikiye Jenoside.

Esther Icyitegetse yakira minisitiri Musoni na Kabarebe mu nzu yasaniwe n'Inkeragutabara
Esther Icyitegetse yakira minisitiri Musoni na Kabarebe mu nzu yasaniwe n’Inkeragutabara

Uyu muyobozi aratanga urugero rw’amazu yubatswe mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge, mu mwaka wa 2001, ariko kuri ubu amwe muri yo akaba yarasenyutse.

Aha aragaya abayubutse kuko ngo ibiciro bubakiraga ntaho bihuriye n’ibyo bakoraga ku mazu. Avuga ko inzu imwe bayubakiye amafaranga y’u Rwanda ari hejuru ya Miliyoni 8 mu gihe abazibonaga baziha agaciro ka Miliyoni zitagera kuri ebyiri.

Tariki 02/04/2014, mu muhango wo gutaha amazu asaga ijana yasanywe n’Inkeragutabara mu turere twa Kamonyi na Muhanga, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni yashimye uburyo Inkeragutabara zayubatsemo kuko batakoze nk’ibyo abari barayubatse mbere bashaka indoke bakoze.

Aragira ati “twahisemo gukoresha Inkeragutabara mu kubaka ano mazu kuko twari tumaze iminsi twubaka amazu mu gihe gito tukabona arahirimye, tukabonamo abibye sima n’abashyizemo ibikoresho bituzuye”.

Amazu yasanywe n'Inkeragutabara mu murenge wa Kabacuzi.
Amazu yasanywe n’Inkeragutabara mu murenge wa Kabacuzi.

Mutakwasuku Yvonne, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, arahamya ko amazu 66 basaniwe n’Inkkeragutabara n’andi abiri mashya zubatse, yubatswe ku buryo bunoze kandi ku giciro gito. Ngo icyo gikorwa bagiteganyirizaga amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 300, ariko Inkeragutabara zikirangije gitwaye Miliyoni 182 gusa, kandi zabakoreye n’ibikorwa by’ikirenga kuko bubatse n’ibikoni birimo amashyiga ya rondereza, bakazana n’ibigega by’amazi.

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, wahereje imfunguzo z’ayo mazu Minisitiri w’ubutegtsi bw’Igihugu, atangaza ko Inkeragutabara zageze ku ntego yo gusana ku buryo bushimishije ayo mazu y’abarokotse Jenoside, ku babikoranye umutima w’urukundo nk’uwabaranze mu rugamba rwo kubohoza igihugu.

Ruberangeyo Theophile, Umuyobozi mukuru w’Ikigega cya Leta gitera inkunga, abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG), ahamya ko ari ubwa mbere abacitse ku icumu bubakiwe amazu akomeye kuko mbere yubakwaga na ba rwiyemezamirimo batabikoraga neza ndetse rimwe na rimwe bakayata atarangiye.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Musoni James, asura ikiraro cy'ihene cyubakiwe uwarokotse Jenoside utuye Nyamugari mu karere ka Kamonyi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, asura ikiraro cy’ihene cyubakiwe uwarokotse Jenoside utuye Nyamugari mu karere ka Kamonyi.

Arashima ko Inkeragutabara zikora iki gikorwa zigikorana ubwira, amazu yagombaga gusanwa mu cyiciro cya mbere akaba arangiye mbere y’uko bene yo binjira mu gihe cy’icyunamo. Uyu mwaka ngo uzarangira agera kuri 800 arangiye kandi hari icyizere ko umwaka utaha azarangira amazu yose asaga 3036 yararangije gusanwa.

Uretse amazu bashyikirijwe, imiryango 6 y’abacitse ku icumu bo mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Ngarama, umurenge wa Kabacuzi ho muri Muhanga, baremewe n’ubuyobozi bufatanyije n’abaturanyi ba bo ibikoresho byo mu rugo byo kwinjirana muri ayo mazu.

Abo mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Nkingo umurenge wa Gacurabwenge, mu karere ka Kamonyi; Minisiteri y’Ingabo yabubakiye ikiraro cy’ihene; naho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yemera kugabira inka imiryango umunani yasaniwe amazu.

Imwe mu mazu yasanwe mu kagari ka Nyamugari mu karere ka Kamonyi.
Imwe mu mazu yasanwe mu kagari ka Nyamugari mu karere ka Kamonyi.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka