Amatorero ngo afasha abagore bafunzwe kutigunga
Abafungiye muri Gereza yihariye y’Abagore ya Ngoma, bavuga ko kugira amatorero y’ubuhanzi ndetse no kwiga imyuga itandukanye bibafasha kutigunga.
Babigaragarije umuyobozi muri RCS ushinzwe kugorora, uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza mu magereza yo mu Rwanda, SP Mugisha Vianney, kuri uyu wa 17 Gashyantare 2016 ubwo yari yasuye Gereza ya Ngoma.

Binyuze mu buhanzi bw’imbyino n’imivugo, amatorero gakondo abafasha mu isanamitima no kwidagadura bakava mu bwigunge maze bakiga umuco Nyarwanda na kirazira bibafasha kugororoka.
Murekatete, umwe mu bafungiye muri iyo Gereza, yagize ati "Nari ndi mu bwihebe bukomeye, ariko ngeze muri iri torero ’Indangamirwa’ byaramfashije cyane menya indangagaciro na kirazira, menya kwiyakira n’icyaha cyanjye.Ubu nafashe ingamba yo kugororoka no kuzibukira ikibi.”
Uyu mukobwa ubu urangije igihano cye cy’imyaka itanu yakatiwe nyuma yo gukuramo inda aho yari mu mashuri y’isumbuye, avuga ko hatabayeho kugorora umuntu akigumira mu bwigunge ntiyigishijwe ngo amenye icyaha yakoze afate ingamba, nta kabuza igihe yaba afunguwe yakongera.

SP Mugisha Vianney, umuyobozi mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) ushinzwe kugorora,uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza mu magereza, avuga ko icyo RCS ishyize imbere ari ukugorora kugira ngo abantu bakoze ibyaha bagororoke.
Yagize ati "Nkurikije ibyo mbonye hano mutweretse ndabona intego ya RCS yo kugorora igenda igerwaho neza. Ibyo mugaragaje ni umusaruro w’ibyo muvanye hano. Leta y’ubumwe yaratekereje cyane maze ihitamo kugorora uwakoze icyaha aho kumufunga.”

Amatorero gakondo abiri ubu ni yo abarizwa muri Gereza ya Ngoma ifungiyemo abagore gusa.
Uretse kuba bahabwa inyigisho mu kubagorora ndetse na bo ubwabo bakaba bagororana bigishanya ngo bazinukwe icyaha, aba bagororwa bigishwa imyuga itandukanye ngo bazabashe kwibeshaho igihe bazaba barangije ibihano byabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|