Amatora y’abajyanama rusange yaranzwe n’udushya - AMAFOTO
Yanditswe na
KT Team
Amatora y’abajyanama rusange bazitoramo abayobozi ku myanya itandukanye harimo n’ab’uturere, yabaye kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2016, yaranzwe n’udushya dutandukanye.
Aya ni amwe mu mafoto yafashwe n’abanyamakuru bacu aho baherereye mu mirenge itandukanye y’igihugu aho amatora yabereye.
Mu Karere ka Kamonyi

Kuri site ya Ruyenzi abantu bari batinzeho gato ariko amatora yagenze neza.
Mu Karere ka Gasabo

Kubera Abatuye i Kigali benshi baba bahugiye mu mirimo, uyu na wo wari umwanya wo kongera gusabana nyuma y’amatora.

Icyo usabwa ni ugushyira igikumwe muri wino ugatera imbere y’uwo wifuza gutora.
Mu Karere ka Nyarugenge

Abaje gutorwa bahabwaga za bombo.

Mu Karere ka GIsagara

Abakuze ni bo bahageze bwa mbere, kandi bitabira ari benshi.

Mu byumba by’Umurenge wa Nyanza muri aka karere ni gutya bahisemo gutegura ibyumba by’itora.

Inzira zigana ku biro by’amatora zari zateguwe nk’abitegura ubukwe.

Rubandana Didas w’imyaka 86 amaze gutora kandi uwo yashakaga yamuhaye ijwi nubwo yamubonye ku ifoto gusa.

Aha na ho ni gutya bahisemo kugaragaza agaciro baha kwitorera abazabahagararira.

Ni gutyo barangaga aho ibiro by’itora biherereye.

Bibutsaga kandi abaturage icyabazanye.
Mu Karere ka Rusizi

Bimwe mu bikoresho Abanyarusizi bakoresheje bataka babikuye mu ngo zabo.


Abamaraga gutorwa bahabwaga imbuto zabateguriwe.

Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
salut.abashi ndabemeye ni abantu babagabo batanga ni imbuto ingirakamaro ku mubili w umuntu.
Nkabanya rwanda Tugombagutoraneza
Uwodushaka Uzatu Girira Akamaro
Kigali to day muranshimisha!!! Mukomereze aho turabskunda uburyo mutugerera aho yutari kandi mukaduha amakuru yuzuye. Imana ibahe imigisha!
nibyo tugomba kwihesha agaciro