Amateka y’u Rwanda ni amasomo ku bihugu nka Sudani, CAR, Somalia n’ibindi - Donald Kaberuka

Perezida wa Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD), Donald Kaberuka yasabye ibihugu bitarashobora kwiyubaka kubera imvururu n’intambara zabibayemo nka Sudani y’epfo, Santrafurika (CAR), Somalia n’ibindi, gufatira amasomo ku mateka y’u Rwanda.

Donald Kaberuka yabanje gusobanura ko mu myaka 20 ishize, Abanyarwanda barenga miliyoni imwe bishwe mu gihe cy’amezi atatu gusa, u Rwanda rukagaragara mu mahanga nka Leta ifite intege nke, kuko ngo ntaho umuntu yari gushingira agira icyizere cy’uko ruzongera kuba igihugu.

Nyamara ubu u Rwanda ni igihugu kigendwa n’amahanga yose aza kureba ibyo Perezida Kagame n’abaturage b’u Rwanda bashoboye kugeraho, n’uburyo bakize ibikomere; ku buryo “inzira yo kwiyubaka k’u Rwanda yakwandikwa (mu bitabo) umwaka ugashira”.

Perezida wa BAD yasabye ko amateka y’u Rwanda yaba amasomo ku bihugu nka Sudani y’epfo, Repubulika ya Santrafurika, Somalia n’ibindi byinshi bifite imbogamizi yo kwiyubaka, yemeza ko nta kidashoboka kabone n’ubwo ngo abantu baba bari mu makuba akomeye cyane.

Perezida wa Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD), Donald Kaberuka.
Perezida wa Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD), Donald Kaberuka.

Inama ya BAD iteraniye i Kigali kuva 19-23/5/2014, yasabye impuguke n’abanyapolitiki baturutse hirya no hino ku isi, gushaka ibisubizo by’ibibazo by’intambara, indwara, kugira abaturage benshi b’injiji, inzara, gukoresha nabi umutungo wa Leta n’umutungo kamere w’igihugu, imiyoborere mibi, ruswa, kutubahiriza uburinganire, ibura ry’ibikorwaremezo n’ibindi byugarije Afurika.

BAD isanga u Rwanda rwarateye imbere muri byinshi; aho yashimiye iki gihugu umutekano gifite, guteza imbere uburezi, ubuzima, ihame ry’uburinganire, kuba mu bihugu 10 bya mbere muri Afurika bifite ubukungu buzamuka mu buryo bwihuse ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga.

Kubwa Donald Kaberuka, si ngombwa ko ibibazo bishakirwa ibisubizo byose ahandi, ahubwo ngo abaturage bakwicara bagasuzuma amateka, umuco n’imiterere y’igihugu cyabo, bakabibyazamo ibisubizo bibabereye.

Ibi ngo nibyo byashingiweho na BAD mu cyumweru gishize, mu kugenera u Rwanda miliyoni 76 z’amadolari y’Amerika, yo guteza imbere ubumenyi no gukemura ikibazo cy’ubushomeri, nk’uko Donald Kaberuka yakomeje abisobanura.

Avuga ko BAD yakoze ibishoboka byose isaba inkunga abafatanyabikorwa bayo, aho ngo bayigeneye amadolari ya Amerika angana na miliyari imwe, yo gufasha ibihugu bivuye mu ntambara kongera kwiyubaka; ariko ikaba igaragaza impungenge z’uko ifasha ibihugu yizeye ko imvururu zarangiye, nyuma y’igihe gito bikongera kuzisubiramo.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka