Amateka ni umucamanza utabera ku byo tuzananirwa kugeraho- Jeannette Kagame

Umugore wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, atangaza ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abana bahuye n’ibibazo bagire imibereho myiza.

Yabitangaje kuri uyu wa 24 Nzeri 2015 mu nama yo mu rwego rwo hejuru y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku burenganzira bw’umwana n’intego z’iterambere rirambye.

Mme Jeannette Kagame mu nama ya Loni ivuga ku burunganzira bw'umwana.
Mme Jeannette Kagame mu nama ya Loni ivuga ku burunganzira bw’umwana.

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo rye ku banyacyubahiro batandukanye, abikorera, abarimu ba za kaminuza yavuze ko amateka mabi ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo agasiga imbaga nini y’abana b’imfubyi atera imbaraga zidasanzwe Abanyarwanda gukora cyane kugira ngo babeho neza.

Yagize ati “Ubumuntu bwacu bugaragazwa n’uburyo dufata abantu b’imbaraga nke mu miryango yacu. Amateka ni yo azaba umucamanza utabera w’ibyo tuzananirwa gukora. Kunyura mu bintu bibi no kubona abantu basembwa bituma twiyemeza kubirenga no gufata neza abo bana.”

Madame Jeannette Kagame, ahereye ku ngero z’abana babiri, Paci w’imyaka itandatu wareze abavandimwe be na Jean Marie wafashijwe kubona icyo kurya n’aho gukinga umusaya none uyu munsi na we akaba afasha abana b’abakobwa b’imfubyi kubona amacumbi, ashimangira ko bagomba gushakira igisubizo ibibazo by’abana babaye.

Jeannette Kagame yabasobanuriye kandi ko ibibazo abana b'u Rwanda banyuzemo bituma u Rwanda rwita by'umwihariko ku burenganzira bw'umwana.
Jeannette Kagame yabasobanuriye kandi ko ibibazo abana b’u Rwanda banyuzemo bituma u Rwanda rwita by’umwihariko ku burenganzira bw’umwana.

Umuhungu umwe muri bane bari munsi y’imyaka 15 yahuye n’ihohoterwa rikorerwa umubiri na ho umukobwa umwe mu bakobwa 10 ku isi yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi ngo bikorwa n’abantu batari abakure.

Ngo iyo shusho ikwiye kubakangura bakabona ubukana bw’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ahamya ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo kwita ku burengazira bw’umwana n’umutekano we birimo gushyiraho amategeko akumira kandi ahana ihohoterwa rikorerwa abana, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bw’Abana, Isange One Stop Center ndetse n’umuryango Imbuto Foundation, bose baharanira ko umwana agira ubuzima bwiza.

Mu bindi byakozwe; nk’uko akomeza abivuga, hari abana babaga mu bigo by’imfubyi, 1/3 cyabo basubijwe mu miryango, abana ibihumbi bitatu babaga mu mihanda bigishijwe imyuga na bo ubu barererwa mu miryango.

Madame Jeannette Kagame ashimangira ko bafite inshingano zo gukora iyo bwabaga kugira ngo barandure ihohoterwa rikorerwa abana ku isi.

Abari muri iyo nama banyuzwe n'ibyo Jeannette Kagame yababwiye k'uko u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bw'umwana.
Abari muri iyo nama banyuzwe n’ibyo Jeannette Kagame yababwiye k’uko u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Yunzemo ati “Nk’abagize isi yabaye umudugudu ni inshingano zacu kugera ku ntego y’iterambere rirambye, yo kurandura ihohoterwa, ikoreshwa ry’abana imirimo ivunanye, icuruzwa ryabo n’ubundi bwoko bwose bw’ihohoterwa n’iyicaruboza rikorerwa abana.”

Iyi nama yo mu rwego rwo hejuru yitabiriwe n’ abanyacyubahiro barimo umwamikazi wa Swede, umuyobozi wa UNESCO, Graca Machel wahoze ari umugore Perezida wa Mozambique, ifite insanganyamatsiko igira iti “Abana n’Intego z’Iterambere rirambye: guha amahirwe umwana wese”.

Yateguwe n’abahagarariye igihugu cya Swede muri UN, Umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “World Childhood Foundation” bafatanyije n’undi witwa Mentor International.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 10 )

kumerezaho first lady,uri umubyeyi ,nkunda ukuntu wita Ku Rwanda rwejo hahaza. courage!!!

munyakayanza philbert yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Turakwemera mubyeyi, uri umubyeyi pe, abana, abakobwa impinduka zabaye muri ibyo byiciro zose ni resultat y’ubwitange n’umutima muzima bikuranga.

Kagire yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Uruhare wagize mukuzamura umwana w’umukobwa ntituzarwibagirwa mu mateka y’u Rwanda

Mado yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Yooo nkunda uburyo ukunda abana ukanabitaho Imana ijye ibiguhera umugisha utagabanyije

Kaneza yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Komereza aho mubyeyi, turakwemera, nabatakwemera Imana izabakwemeza gumana uwo mutima.

Uwayo Belise yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Urukundo ukunda abana bose kimwe, kwitangira abana babakobwa, umutima ubikorana Tuzabikwitura.

UMUTESI Aline yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

abana bitabweho nibo bayobozi bejo. u rwanda byumwihariko abenshi mu bana burwanda barahungabanye kuburyo bukomeye namahano yagwiriye urwanda,abana nibitabweho abo mu muhanda abo mubigo byimfubyi ndetse nabatishoboye maze twiyubakire ejo heza h urwanda

umurerwa nadia yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

umubyeyi wacu turagukunda sana. umwana numutware abana ntibahungabane

dalia yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Uruhare rwawe mumyigire no guhesha agaciro umwana w’umukobwa birivugira, kimereza aho, nous sommes fière de toi.

NGABO L. yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

uri umubyeyi wabenshi, Imana izajye iguha imigisha iteka.

GASIRABO Jolly yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka