"Amategeko ntiyemera amazina ahabwa ibyiciro abaturarwanda bashyizwemo" - Haguruka

Umuryango Haguruka uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana uratangaza ko amazina ahabwa ibyiciro by’imibereho byashizwemo abaturarwanda atemewe mu mategeko kuko ngo ari bumwe mu buryo bukurura ivangura.

Muri gahunda y’ubudehe, Abaturarwanda bashyizwe mu byiciro hakurikijwe amikoro yabo. Bamwe bahitamo kubyita amazina: Hari abari mu cyiciro cy’abatindi nyakujya, abatindi, abakene, abakene bifashije,abakungu, n’abakire.

Aya mazina akunze gukoreshwa na bamwe mu bayobozi cyane cyane abo mu nzego z’ibanze na bamwe mu baturage bayafashe nkaho ari ihame kandi atanditse mu mategeko y’u Rwanda.

Musoni Gilbert, umunyamategeko mu muryango Haguruka avuga ko aya mazina ari uburyo bw’ivangura. Ngo umuntu uri muri kimwe muri ibi byiciro ashobora kwiyumva nk’aho atisanzuye.

Gilbert Musoni, Umunyamategeko muri Haguruka.
Gilbert Musoni, Umunyamategeko muri Haguruka.

Musoni ati: “Niba umuntu uvuze ko ari mu cyiciro cy’abahanya, hari ubwo azumva ko atari umuntu nk’abandi najya ahantu agende yikandagira kubera rya zina, ni nayo mpamvu Leta yakuyeho amazina bavugaga ngo abasazi, ibirema, impumyi n’andi kuko yagaragazaga ivangura n’ipfobya”.

Musoni avuga ko bikwiye ko bamwe mu bayobozi cyangwa n’abandi baba bagikoresha izi mvugo bazicikaho.

Uyu munyamategeko avuga ko bishoboka ko abashaka gukoresha ibi byiciro batabiha amazina ahubwo bakajya bakoresha ingano y’umutungo batunze.

Itegeko nshinga ry’u Rwanda ari naryo tegeko riruta ayandi muri iki gihugu ntiryemera ivangura iryo ariryo ryose rikorwa mu buryo ubwo aribwo bwose kandi rikorerwa abantu abo aribo bose.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka