Amashyaka arasabwa kwemeza niba azaguma mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki
Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki (NFPO) ryasabye ko imitwe ya politiki yose iririmo, yakwemeza cyangwa igahakana ko ari abanyamuryango, nyuma y’ishyirwaho ry’itegeko rishya rigenga imitwe ya politiki.
NFPO yabisabye abanyamuryango bayo mu nama rusange abayobozi b’imitwe ya politiki igize iryo huriro bagiranye, kuri uyu wa kane tariki 24/10/2013.
Mbere y’uko itegeko rishya rigenga imitwe ya politiki ryatowe mu kwezi kwa nyakanga k’uyu mwaka 2013 rishyirwaho, imitwe ya politiki yategekwaga kujya mu ihuriro, ariko kuri ubu ngo kwinjira mu ihuriro ni ubushake.
Umuvugizi wa NFPO, Agnes Mukabaranga wo mu mutwe wa PDC yagize ati: “N’ubwo kwinjira mu ihuriro ari ubushake, mugomba kubyemeza mu nyandiko mwashyizeho umukono, ndetse haba hari abatabishaka nabo bakabisaba mu nyandiko, kimwe n’uko imitwe ya politiki mishya yifuza kujya mu ihuriro nayo igomba kwandika ibisaba”.
Abayobozi b’imitwe ya Politiki yibumbiye muri NFPO bemeje ko nyuma y’ukwezi kumwe, abazaba bemeranywa n’amahame ngengamikorere ajyanye n’itegeko rishya, akaba yarateguwe n’akanama mbonezabupfura ka NFPO, bazayashyiraho umukono mu kwemeza ko bakomeje kuba abanyamuryango b’ihuriro.

Senateri Tito Rutaremara uyoboye akanama mbonezabupfura yavuze ko itegeko rishya rigenga imitwe ya politiki, ryahinduye izina rya NFPO (yahoze yitwa Ihuriro ry’imitwe ya politiki), ku buryo ngo bahise bibaza niba imitwe ya politiki yari isanzwe igize iryo huriro yakomeza kuba abanyamuryango.
Inama rusange ya NFPO yemeje ko izajya inakorana n’imitwe ya politiki itari mu ihuriro (ku bushake bw’impande zombi), aho mu nama zikorwa, iyo mitwe ya politiki ngo ishobora gutumirwamo nk’indorerezi.
Zimwe mu nyungu zo kuba mu ihuriro nk’uko Mme Mukabaranga yasobanuye, ni uko ngo Leta iha NFPO inkunga yo guhugura abanyamuryango b’imitwe ya politiki cyangwa buri mutwe ukaba wahabwa ubufasha bwo guhugura abandi bantu, hakiyongeraho n’inkunga y’amafaranga y’u Rwanda igera kuri miliyoni 15, agenerwa buri mutwe wa politiki buri mwaka.
NFPO kuri ubu igizwe n’imitwe ya politiki 10, ari yo FPR-Inkotanyi, PL, UDPR, PDI, PSD, PPC, PDC, PSR, PSP na PS-Imberakuri.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|