Amanota y’abarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange aratangazwa kuri uyu wa kabiri

Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025 by’abarangije amashuri abanza (P6) n’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye (O’ Level) azatangazwa ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025.

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi - MINEDUC ryo kuri uyu mugoroba rivuga ko amanota azatangazwa ku wa kabiri saa cyenda z’amanywa.

Iri tangazo kandi ryavuze ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 uzatangira tariki 8 Nzeri 2025.

Abanyeshuri ibihumbi 220 ni bo bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, mu gihe abakoze ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye muri uwo mwaka ari 149 134.

Abashaka gukurikira iki gikorwa cyo gutangaza amanota bazakurikira kuri YouTube ya MINEDUC: https // www.youtube.com/@mineducmineduc

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka