Amakuru yose ajyanye n’ubuzima bw’igihugu agiye kujya ashyirwa ahagaragara
Leta ifite gahunda yo gutangira gushyira ahagaragara amakuru yose arebana n’ukuri ku Rwanda, kugira ngo yorohereze abikorera bashaka kumenya byinshi ku Rwanda kandi afashe no gukora igenamigambi ry’igihugu.
Ariko mu makuru azashyirwa mu ku karubanda ntarimo ay’ubuzima bw’abantu ku giti cyabo cyangwa ay’umutekano w’igihugu, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana.

Avuga ko amakuru agomba gushyirwa hamwe kugira ngo asangizwe n’abayakeneye kandi igihugu ntigikomeze gutanga amafaranga mu kuyashaka kubera ko abitswe n’abayafite, mu gihe bagombye kuyagaragaza abayakeneye bakayabona.
Yavuze ko amakuru ku Rwanda azashyirwa ahagaragara kugira ngo uyakeneye wese ayabne mu kuyakoresha haba mu mu gutanga serivisi cyangwa mu bikorwa by’igenamigambi.
Yabitangaje mu kiganiro kihariye yagiranye na Kigali Today, nyuma yo gusoza inama yo kwiga ku ngamba nshya mu koresha amakuru remezo hagamijwe gukusanya ubumenyi. Minisitiri Nsengimana avuga ko amakuru remezo ari ubukungu bwagombye kuba bubyazwa umusaruro.

Leta irateganya gushyira ahagaragara amakuru yo mu nzego zitandukanye nk’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, ikigo cy’igihugu gishinzwe cy’Umutungo kamere, mu bukungu, uburezi no mu buzima n’imiyoborere myiza.
Amenshi muri ayo makuru azajya aboneka hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, andi agafatwa hakoreshwejwe icyogajuru.
U Rwanda rufite pilitiki yo kungera ubukungu bwarwo hakoreshejwe ubumenyi n’ikoranabuhanga. Minisitiri Nsengimana yemeza ko iyi politiki yo gukusanya amakuru no kuyasangira bitagoranye izatumwa ubukungu bw’igihugu bwiyongera hamwe no kongera imirimo mu gutanga serivisi.
Avuga ko politi yo gukusanya amakuru no kuyasangira mu Rwanda isanzwe yaratangiye, uretse politiki yo kuyishyira mu bikorwa yanditse ikinozwa. Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Kanama 2015 yaba yemejwe n’inama y’Abaminisitiri.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubu buryo ni bwiza cyane iyo ushatse amakuru ukayabona umenya aho ugiye cyane ku bashoramari baba bashaka kumenya buri kantu kose kandi tuzabona aabashoramari benshi