Amakuru bahabwa n’abagenzi babo basanze atari ibihuha bituma batahuka
Abanyarwanda bavuye muri Congo batangaza ko bari bamaze iminsi bifuza gutahuka ariko bagaterwa ubwoba n’amakuru y’ibihuha bahabwaga n’abasirikare ba FDLR bababwira ko nta mutekano w’abatahutse mu Rwanda.
Aba Banyarwanda 49 batahutse tariki 04/06/2013 bavugako ayo makuru bayagendeyeho iminsi myinshi ariko ubu bageze aho babonako ari ibihuha ari nayo mpamvu bari gutahuka umunsi ku wundi.
Amakuru bahabwaga n’abagenzi babo batahutse ku maradiyo no ku materefoni niyo yabateye gutahuka kuko ngo bababwiraga ko bamerewe neza mu Rwanda ndetse ngo bakagarurirwa amasambu yabo.

Uwimana Claudine avuga ko bari barambiwe no kuba mu mashyamba ya Congo kuko ubuzima bwabo butari bumeze neza na gato. Ngo FDLR yababwiraga ko bazatahuka bafashe igihugu ariko aho byari bigeze ngo bose bamaze kubona ko ibyo FDLR ivuga ari ibinyoma.
Aba banyarwanda 49 barimo umugabo umwe , abagore 16 n’abana 32 bavuye mu bice bitandukanye byo muri Congo aribyo Karehe, Mwenga , Fizi na Ijwi bakaba batangaza ko bishimiye gutahuka mu gihugu cyabo cy’amavuko.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|