Amakimbirane yatumye umuyobobizi w’abayisilamu mu karere ka Ngoma yegura ku mirimo ye

Umukuru w’abayisilam mu karere ka Ngoma (Imam),Abdoulkalim Hakizimana,yeguye ku mirimo ye yo kuyobora Islam mu karere ka Ngoma kubera impamvu ze bwite.

Imam Hakizimana yegura avuga ko icyamuteye kwegura ari amakimbirane yari amaze iminsi arangwa mu bayisilamu yaturukaga kubatashakaga ubuyobozi bwe.

Abdoul-Kalim wari Imamu w'akarere ka Ngoma.
Abdoul-Kalim wari Imamu w’akarere ka Ngoma.

Hakizimana yeguye mu gihe n’uwo yasimbuye nawe yari yeguye kuri uyu mwanya kubera nawe amakimbirane y’abataramushakaga ko aba umuyobozi wabo.

Ubwegure bwe bwemejwe na Mfuti w’u Rwanda w’agateganyo, shehe Kayitare Ibrahim, ubwo yasuraga aka karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatanu tariki 20/09/2013.

Mfuti w’u Rwanda yatangaje ko Imamu w’akarere ka Ngoma yegujwe n’uko abayislam yayoboraga batamushakaga, bikaba byanatezaga amakimbirane cyane cyane kumusikiti wa Karenge uri mu murenge wa Kibungo.

Hakizimana Abdoul kalim weguye yemeza ko yagiyeho hari amakimbirane akabije mu misikiti yose yo mu karere, ariko ko ngo mugihe kirenga umwaka yari amazeho yari yarayakemuye keretse ku musikiti wa Karenge ngo niho byatinze gukemuka.

Yagize ati: “Nagerageje gukemura amakimbirane yari mu misikiti yose nubwo byari bikomeye hamwe na hamwe tukitabaza inzego bwite za leta. Ubu ndishimira ko ayo makimbirane yakemutse akaba ari nayo mpamvu neguye nanze kwegura bitarakemuka.”

Mfuti w’u Rwanda nawe yemeza ko uyu mugabo yari ashoboye kuko hari ibibazo byinshi yakemuye bijyanye n’amakimbirane yagaragaraga muri iri dini muri aka karere.

Akemeza ko biri no mu byatumye bamuha uyu mwanya kuko babonaga ko hari icyo yari gufasha kandi akaba yaranakigezeho.

Yagize ati: “Hari itsinda ry’abayisilamu batifuzaga umuyobozi nyuma bona umuti ko yakegura,twaje rero ngo tubiganireho kandi byakemutse kuko ubuyobozi batashakaga yeguye.”

Umwuka mubi wakomeje kuvugwa mu bayisilamu bo mukarere ka Ngoma, aho hari igice cyitashakaga umuyobozi bahawe ku buryo hari nabigeze kurwana barafungwa. Kugera ubu ngo nta kibazo kuko uwo batashakaga yeguye kumirimo ye.

Imamu w’akarere ashyirwaho na Mfti w’u Rwanda afatanije na biro ye. Mugihe hatarashyirwaho undi habaye hashyizweho imamu wagateganyo Katano Yacine, wari ushinzwe ubutabera mu idini, nk’uko ngo idini ibiteganya.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

abaislam bifuza umuyobozi mwiza;wunvanabo ibitecyerezo byabo.niyo mpanvu ngirinama’umuyobozi uzajyaho’kuzacyira ibitecyerezo’’byabo azayobora hanyuma nawe agashungura nkumuyobozi’.murakoze.

aliyas yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Assalam Alaikum.Gusa Icyo Navuga Ni Ugusaba Allah Akatworohereza.Amiin

Issa Butera yanditse ku itariki ya: 22-09-2013  →  Musubize

Aba islam jye mbona bafite ibibazo badukinga! Ngaho ngo umuyobozi mu rwego rw’igihugu baregura, abo mu turere nabo bakegura, mu misigiti ngo harimo amakimbirane.....! Ibyo bintu bigomba gukurikiranwa.

Doudou yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka