Amakimbirane mu Biyaga Bigari akenshi ngo akomoka ku butaka

Ubushakashatsi bw’umuryango “Never Again Rwanda” bugaragaza ko amakimbirane akunze kugaragara mu Karere k’Ibiyaga Bigari akenshi aba ashingiye ku butaka.

Uyu muryango ugamije kubaka amahoro, Neve Again Rwanda, wakoze ubwo bushakashatsi hagamijwe kureba isano iri hagati y’ubutaka n’amakimbirane ashingiye ku biranga abantu akunze kugaragara mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Urubyiruko Gatorika rwatangiye inzira yo kurwanya amakimbirane ko kwimakaza umuco w'amahoro binyuze mu Ihuriro ngarukamwaka.
Urubyiruko Gatorika rwatangiye inzira yo kurwanya amakimbirane ko kwimakaza umuco w’amahoro binyuze mu Ihuriro ngarukamwaka.

Interayamahanga Reverien ushinzwe gahunda y’ibiganiro bigamiye amahoro yambukiranya imipaka muri Never Again Rwanda, avuga ko ubwo bushakashatsi bukaba bugararagaza ko akenshi ayo makimbirane aba ashingiye ku butaka n’imikoreshereze yabwo.

Ati “Ubutoya bw’ubutaka bufite uko bwagiye bukoreshwa n’abategetsi bikaba impamvu yo guheza bamwe bikabyara amakimbirane.

Nko muri Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda, hari ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko hari abantu bagiye bitabira kwica bitewe n’uko ababibakanguriraga babwiraga ko batwara ubutaka bw’abo bishe.”

Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda, Uburundi no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitewe n’uko amakimbirane mu Karere k’Ibiyaga Bigari atangirira mu gihugu kimwe ariko ingaruka zayo zikambukiranya imipaka.

Interayamahanga avuga ko ubuto bw'ubutaka butuma abantu bashoza amakimbirane bashaka kubwigarurira.
Interayamahanga avuga ko ubuto bw’ubutaka butuma abantu bashoza amakimbirane bashaka kubwigarurira.

Abenshi mu badafite ubutaka ni urubyiruko ku buryo ngo byoroshye ko rwakoreshwa n’abafite inyunguza zabo barubeshya ko ruzabona ubutaka nirushoza amakimbirane.

Interayamahanga avuga rukwiye gusobanukirwa ibibazo n’amakimbirane bishingiye ku butaka rwirinda gukoreshwa ku nyungu za bamwe.

Urubyiruko Gatorika rwatangiye inzira yo kurwanya amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro, binyuze mu Ihuriro ngarukamwaka rihuza Urubyiruko Gatorika rwo mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Iyo bakoze ihuriro ngo bacumbika mu miryango y’aho ryabereye, kugira ngo basangize ababyeyi inyigisho zatuma batanga uburere buboneye ku rubyiruko, nk’uko bivugwa na Hakizimana Thenoneste uri mu buyobozi bwa Komite y’Urubyiruko Gatorika mu Rwanda.

Ati “Kugira ngo twubake amahoro bisaba ko abana bakurana umutima witoza gukundana nk’uko bikunda. Urubyiruko rujya mu miryango rufite intego yo kugira icyo ruhindura ku bantu.”

Never Again Rwanda yakoze ubwo bushakashatsi ifatanyije n’umuryango witwa International Peace Building Alliance ndetse n’indi miryango bafatanya mu Burundi no muri Congo y’Uburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndagirango nshimire abahagarariye ubu bushakashatsi bwakozwe numurayango Never Again Rwanda ibyo ubwo bushakashatsi bwagezeho nukuri pee,kubera ko muri genocide yakorewe abatutsi intwaro yubutaka yarakoreshejwe cyane,Aho ubuyobozi bwumvishaga abaturuge ko niyica umuryango baturanye ariwe uzasigarana umutungo we bigatuma abyumva vuba.Ikindi no mukarere kibiyaga bigari ibibazo byintambara zidashira 98% biterwa nubutaka.

kayitare c yanditse ku itariki ya: 12-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka