Amakimbirane ashingiye ku butaka yahagurukije inzego zinyuranye
Abayobozi mu nzego zitandukanye hamwe n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere (Joint Action Development Forum/JADF), bari gushaka ibisubizo ku makimbirane arangwa mu baturage akunze no kuvamo kwicana yagaragajwe mu kwezi kw’imiyoborere, ahanini ashingiye ku butaka.
Inama yo gushaka umwanzuro ku bibazo byagaragajwe mu kwezi kw’imiyoborere kwatangiye muri Nzeri uyu mwaka, yahuje abaministiri batandukanye, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’abahagarariye imiryango nterankunga, kuri uyu wa mbere tariki 20/10/2014.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka wayoboye inama, yasabye abayitabitabiriye gushaka ibisubizo bizifashishwa mu gusoza ukwezi kw’imiyoborere ku itariki ya 24/10/2014 ndetse na nyuma yaho, ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku butaka kikaba kigomba gushakirwa umuti mu buryo burambye.
“Ndatanga urugero rw’aho se yabwiye umwana we wari umusabye umugabane w’ubutaka ati ‘uracyari muto ba utegereje n’ubundi ubutaka ntunze ni ubwawe’, bwije umwana ashaka gukemura ikibazo vuba yica se kuko yamubwiraga ko nasaza agapfa ari we uzabusigarana; urwo ni rumwe mu ngero dufite z’uburyo ikibazo gikomeye”, Ministiri Kaboneka abwira itangazamakuru.
Yavuze ko mu gushaka umwanzuro w’ibibazo byagaragajwe mu kwezi kw’imiyoborere, Leta igiye kwihutisha gahunda yo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi no ku butaka muri rusange, hamwe no gukomeza ubukangurambaga bwo kumvisha abantu ko ubutaka mu Rwanda ari buto budashobora gukwira abantu bose.

Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) runagaragaza ko hari ibibazo byo kudasobanukirwa amategeko kw’abaturage, ibijyanye n’amarangizarubanza adashoboka rimwe na rimwe kubera ko ngo abatsindwa baba badafite ubushobozi bwo kwishyura, ndetse n’aho abakozi ba Leta baba badatanga servisi zinoze.
Mu mpera z’iki cyumweru, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yari yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kutivanga mu mikorere y’abunzi; aha Kigali today ikaba yarahise ibaza bamwe muri bo basubiza ko hari abayobozi mu midugudu, mu tugari no mu mirenge bihaye akazi ko gucira imanza abaturage ngo babitewe n’indonke babakuramo.
Ikidasanzwe mu kwezi kw’imiyoborere k’uyu mwaka ngo ni uko habayeho kungurana ibitekerezo mbere y’uko gusozwa, kugira ngo abaturage bazagezweho amakuru ahuriweho y’ibisubizo bakeneye ku bibazo byatanzwe, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’igenzuramiyoborere muri RGB, Dr Félicien Usengumukiza.

Avuga ko igisuzumwa muri iyi nama ari uko buri muyobozi uzitabira gusoza ukwezi kw’imiyoborere muri buri karere, agomba kuba afite amakuru ku ikemurwa ry’ibibazo bihari, ajyanye n’imikorere y’inzego z’ibanze zaho ndetse n’imicungire y’umutungo wa rubanda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubutaka nicyo kintu ubu kiza kwisonga mu mu gushyamiranya abanyarwanda, gusa aho president atangiriye kujya abasura ubu byaroroshye ikibazo bakimugezaho kigahita giceymuka, rwose umuco wo guhezwa kuvuga waracitse burundu
Kamonyi , ibibazo by’amasambu y’abantu bahunze muri 1959 nyuma abaturage bakayigabiza , banyirayo bayasaba bakababwira ngo bayahawe muri paysannat mugikurikirane iki kibazo kirabakoraho niba batakirangije hari amakuru avuga ko bamwe bareze ibukuru!!!!