Amakimbirane arakomeje hagati y’ubuyobozi bwa ARBEF
Amakimbirane ashingiye ku micungire mibi y’umutungo w’Umuryango uharanira Imibereho myiza y’Umuryango (ARBEF) akomeje gufata indi ntera kuko ibice bibiri birwanira ubuyobozi bikomeje kwitana ba mwana.
Umuyobozi wa ARBEF, Dr Laurien Nyabyenda, na Osee Sebatunzi ukuriye inama y’ubutegetsi muri iki kigo bakomeje gushyamirana ku buryo na serivisi zatangirwaga muri iki kigo zari zahagaze kuwa mbere tariki 06/03/2012.
Ayo makimbirane ashingiye ku mikoreshereze y’umutungo n’itangwa ry’akazi muri iki kigo, yageze no mu bakozi bo hasi ku buryo nabo bahise bacikamo ibice, ndetse na Polisi y’igihugu yari yahamagajwe gukemura ayo makimbirane.
Kugeza ubu icyo kibazo cyashyizwe mu maboko ya Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu kugira ngo ibe ariyo igikurikirana.
Hagati aho abaturage bari bazindukiye ku cyicaro cy’uyu muryango basanze hafunze ndetse ntibanahabwa n’ibisobanuro ku mpamvu batakoze.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|