Amajyepfo: Tuzafata iya mbere mu gushyigikira ko itegeko nshinga rihinduka- Urubyiruko
Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo rurahamya ko Perezida Paul Kagame yarubereye inshuti nziza agaharanira iterambere ryarwo, bityo rugasaba inzego zitandukanye ko zikwiye gushyigikira igitekerezo cy’abanyarwanda bamaze iminsi bagaragaza, ko yakongerwa indi manda agakomeza kwimakaza imiyoborere myiza.
Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF-inkotanyi mu Majyepfo y’u Rwanda ruvuga ko ruzi neza agaciro Perezida Paul Kagame aha urubyiruko ndetse n’abanyarwanda muri rusange, akaba ariyo mpamvu ngo ari rwo ruzafata iya mbere mu gushyigikira ko yakomeza kuyobora u Rwanda.

Rangira Innocent, uri mu nzego z’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Huye ati “Twifuza ko inteko ishinga amategeko yahindura itegeko nshinga perezida wacu agakomeza kutuganisha mu cyerekezo yaduhaye, inteko niramuka ibikoze nitwe tuzaba aba mbere mu kubyemeza kandi tukabishishikariza abandi”.
Perezida w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Nzabarinda Ernest, avuga ko Perezida Kagame hari aho amaze kugeza u Rwanda bakifuza ko rutazasubira inyuma, kandi biteguye kumufasha agakomeza guteza imbere u Rwanda rukaba paradizo.
Umuyobozi wungirije wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Vuganeza Aaron avuga ko RPF nayo itatererana icyifuzo cy’urubyiruko cyangwa icy’abaturage kuko ibayeho ku neza yabo.

Vuganeza avuga ko igitera uru rubyiruko kuvuga ibi ari uko ruzi neza intambwe u Rwanda rumaze kugeraho kubera Perezida Paul Kagame, birimo guteza imbere urubyiruko, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.
Urubyiruko rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo rutangaje ko rwifuza ivugururwa ry’itegeko nshinga nyuma y’aho hirya no hino mu gihugu abaturage bakomeje kubisaba.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo urubyiruko rusaba ni ukuri kuko abanyarwanda twese turifuza ko Nyakubahwa Paul Kagame yakomeza kutuyobora tugakomeza kuba mu gihugu gifite umutekano kdi gitera imbere vuba
Nibyo koko ubwo se rubyuriko murerekeza muhindira ibyashizwe nabaturage bigashyirwaho umukono na presida wigihugu muri ibitangaza kabisa muri bure kabisa
Ibyo uru rubyiruko ruvuga ni ukuri,Twese dushyigikiye Nyakubahwa Perezida Kagame kuko aho yakuye u Rwanda naho arugejeje haragaragara ndetse n’icyerekezo cyiza arufitiye.Tuzamutora akomeze abe kwisonga maze u Rwanda rukomeze ruhinduke Singapore ya Afurika.
Ibyo byo guhindura itegeko nshinga abaturage b’u Rwanda hafi ya bose barabishyigikiye kandi Perezida Kagame kuyobora indi manda bifiye akamaro gakomeye abanyarwanda.
N’abanyamahanga baramwifuza, maze twebwe tumuzi kubarusha n’ibyo yatugejejeho by’ikirenga. by’indashyikirwa nitwe twamwitesha yemeye kutuyobora!
U Rwanda rufite Imana kandi ikorera muri Perezida wacu!!Abatamukunda n’ibigarasha by’ibisambo byanga u Rwanda n’Abanyarwanda naho ubundi nabo baramuzi kandi bazi n’akamaro yabamariye batarashyira imbere inda zabo ku nyungu z’igihugu cyacu.
Ninde wigeze atwereka aho yamurushije gukorera u Rwanda kuva kera kose no mu bihe bikomeye twnyuzemo uretse Paul KAGAME?
Paul Kagame tuzamutora kuko yatugejeje kuri byinshi kandi byiza