Amajyepfo: Miliyari zisaga 70Frw zigiye gushorwa mu guha abaturage amashanyarazi

Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG) mu Ntara y’Amajyepfo, buratangaza ko umwaka wa 2024 uzagera abaturage bafite amashanyarazi ku gipimo cya 100%, nyuma y’uko babonye asaga miliyari 100Frw yo gukoresha.

Mushinzimana Jean de Capistra, ushinzwe guhuza ibikorwa bya REG mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko hamaze gukorwa igenamigambi ry’uko gutanga amashaynyrazi, ku rwego rw’uturere kugira ngo ibyateganyijwe bigirwemo uruhare n’inzego zitandukanye.

Avuga ko hari amashanyarazi azatangwa ku bufatanye n’uturere twose tw’Intara y’Amajyepfo, kandi ko hamaze kugaragazwa uko bizashyirwa mu bikorwa, dore ko kuva mu mwaka wa 2012 amashanyarazi yavuye kuri 11% akaba ageze kuri 70%.

Avuga ko porogaramu nshya ya REG yo gutanga amashanyarazi mu Ntara y’Amajyepfo, izayageza ku bafatabuguzi basaga ibihumbi 104, hakurikijwe uko uturere twagenewe amashanyarazi.

Iyo porogaramu yo gutanga amashanyarazi iteganya ko nibura izatwara asaga miliyari hafi 70Frw, kandi uturere natwo tukaba dukomeje gushyiramo imbaraga ngo abaturage babone amashanyarazi.

Mushinzimana avuga ko kugeza ubu mu Ntara y’Amajyepfo henshi hari imiyoboro minini y’amashanyarazi, ubu hakaba hagiye gukorwa imiyoboro mito yegereye abaturage, no kubashyirira amashanyarazi ku nzu.

Hari abazahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba
Hari abazahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

Muri iyo gahunda kandi ngo hazabaho gukorana na ba rwiyemezamirimo bakora ibijyanye no gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bakazunganira REG kugira ngo begereza abaturage imirasire ku buryo butabahenze cyane.

Mushinzimana avuga ko akurikije porogaramu nshya ya REG yo kugeza amashanyarazi ku baturage, nta gushidikanya ko gahunda ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iyo ngingo, bitarenze umwaka wa 2022 izagerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka