Amajyepfo: Hatashywe amazu 6 ibigo byigisha imyuga byubakiye abatishoboye

Mu ntara y’amajyepfo hatashywe amazu atandatu yubatswe n’ibigo byigisha imyuga byaho, agenewe abarokotse Jenoside batishoboye. Ibi ngo biri muri gahunda ya Minisiteri y’uburezi y’uko ibigo by’imyuga n’ubumenyingiro bikora ibikorwa by’ingirakamaro ku baturarwanda.

Amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro arindwi yo mu Ntara y’Amajyepfo aherereye mu turere twa Ruhango, Nyanza na Huye, ari yo VTC Mpanda, VTC Nyanza, TSS Nyanza, IPRC-South y’I Huye, IPRC Kavumu Campus ndetse na VTC Rwabuye ifatanyije na TSS Kabutare, ni yo yubatse aya mazu atandatu yagenewe abarokotse Jenoside batishoboye.

Iyi nzu n'ibiyirimo bifite agaciro ka miriyoni 40. Yubatswe na IPRC south Huye yubakiwe uwarokotse jenoside utishoboye.
Iyi nzu n’ibiyirimo bifite agaciro ka miriyoni 40. Yubatswe na IPRC south Huye yubakiwe uwarokotse jenoside utishoboye.

Yose hamwe afite agaciro k’amafaranga miliyoni 85: iyatwaye menshi ni iya miriyoni 40 yubatswe na IPRC-South y’i Huye, ikubakwa muri karitsiye yagenewe kubakwamo amazu y’agaciro kanini. Iya makeya yo yatwaye miriyoni ebyiri. Izindi, ebyiri muri zo zatwaye miriyoni 13, indi itwara icyenda, indi umunani.

Buri kigo cyagiye cyubaka gikurikije ubushobozi cyifitemo: abakozi b’ibigo begeranyaga amafaranga yo kugura ibikoresho, naho abanyeshuri bagakoresha amaboko yabo bubaka mu rwego rwo gushyira mu ngiro ibyo bize: kuzamura inkuta, gusakara, gushyira umuriro mu nzu n’ibindi.

Iyi nzu yubatswe na Nyanza Technical School.
Iyi nzu yubatswe na Nyanza Technical School.

Ubwo bahabwaga imfunguzo z’amazu bagenewe, tariki ya 6/8/2014, ba nyiri gufashwa bashimiye ibigo by’amashuri byabubakiye, ariko cyane cyane bashimira perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuko ngo “imiyoborere myiza ye ari yo yatumye bafashwa.”

Dan Ndayambaje w’imyaka 34 n’umugore we Grace Twagiramariya w’imyaka 26 na bo bari mu bamurikiwe aya mazu. Iyabo ni na yo y’agaciro kanini yubatswe na IPRC-South y’i Huye.

Bishimiye iyi nzu hamwe n’ibikoresho bayishyiriwemo ari byo intebe, akabati, ameza yo kuriraho, ibitanda byo kuryamaho n’imifariso yabyo, ndetse n’ibyo kurya byo kubafasha mu minsi ya mbere yabo yo kuyibamo.

Aya mazu bayahawe arimo n'ibikoresho bya ngombwa.
Aya mazu bayahawe arimo n’ibikoresho bya ngombwa.

Ndayambaje yagize ati “iyo nta hantu uba, nta no gutekereza kuzima wigiramo. Kandi noneho binteye n’ubuntu muri njye bwo kuba nanjye nakorera abandi igikorwa cy’urukundo. Iki gikorwa cyadukorewe ni icy’urukundo.”

Twagiramariya na we yagize ati “Imana ihabwe icyubahiro, ishimwe cyane. Ndaryama nsinzire wenda, ... sinzi. Nanjye ubu niyongereyeho ikintu cyo kuvuga ngo dore mama kanaka afite aho ataha … kandi yatahaga mu itongo ari we abantu bose bavugaga.”

Iyi nzu yubakiwe umusaza Nashamaje Antoine utuye mu karere ka Ruhango ifite agaciro k'amafaranga miliyoni 13.
Iyi nzu yubakiwe umusaza Nashamaje Antoine utuye mu karere ka Ruhango ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 13.
Imbere mu nzu VTC Mpanda yubakiye umusaza Nashamaje Antoine utuye mu karere ka Ruhango.
Imbere mu nzu VTC Mpanda yubakiye umusaza Nashamaje Antoine utuye mu karere ka Ruhango.

Abayobozi bashimye iki gikorwa

Olivier Rwamukwaya, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri minisiteri y’uburezi, yari yaje kwifatanya n’aya mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro muri iki gikorwa. Yayashimiye gufasha abatishoboye, kuko ngo ari uburyo bwo kugaragariza abaturage ibiyigirwamo.

Yagize ati “ibi biratuma n’abaturage babona ko abanyeshuri atari abantu bajya kwiga gusa bakavamo abantu b’abasongarere,… ahubwo baragenda bakiga kandi bwa bumenyi bize bukagira n’umumaro ku Banyarwanda muri rusange”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC hamwe n'umuyobozi wa WDA, Jerome Gasana (hagati) bitabiriye umuhango wo gutaha amazu amashuri y'imyuga yubakiye abatishoboye.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC hamwe n’umuyobozi wa WDA, Jerome Gasana (hagati) bitabiriye umuhango wo gutaha amazu amashuri y’imyuga yubakiye abatishoboye.

Jérôme Gasana, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imyuga n’ubumenyingiro (WDA) yavuze ko iki gikorwa ari imbarutso y’ubufatanye burambye hagati y’ibigo byigisha imyuga n’abaturage. Kandi ngo ubufasha bwagenewe aba bahawe amazu ntibuzahagararira aha.

Yagize ati “aba twafashije ntituzabatererana, ahubwo tuzakomeza kubareberera, turebe niba twabaha akazi, kugira ngo babashe kugira ubushobozi bwo gufata neza izi nzu. No mu buzima busanzwe tuzakomeza kubafasha, kugira ngo na bo bakomeze kwiyumva muri sosiyete nyarwanda.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntureba se ahubwo, imbaraga zakoreshejwe mu gusenya iyo zikoreshwa kubaka ubu tuba tugeze kure, mukomereze aho bana b;abanyarwanda

mamana yanditse ku itariki ya: 7-08-2014  →  Musubize

genda Rwanda ukataje mu iterambere , ibi bimpa ikizere cyo kubona imbere heza hu Rwanda rwacu kandi ibi byose bimpa ikiere ko niberenze ibi tuzabigeraho , vive Rwanda vive ubuyobozi bwiza dufite

manzi yanditse ku itariki ya: 7-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka