Amajyepfo: Hashyizweho ba noteri b’imirenge mu by’ubutaka
Mu rwego rwo kwihutisha serivisi z’ubutaka ba noteri bagera kuri 94 barahiriye kujya kwemeza inyandiko zirebana n’iby’ubutaka mu mirenge igize intara y’amajyepfo.
Mu kazi aba bakozi bagiye guhangana nako harimo kwemeza inyandiko z’ihererekanya ry’ubutaka, (transfer), gutanga ibyangombwa bishya by’ubutaka, ndetse no gufasha gukemura zimwe mu mbogamizi zishingiye ku mutungo w’ubutaka mu mategeko.
Nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnson warahije aba bakozi, ngo mu gihugu hakunze kugaragara ibibazo bishingiye ku mutungo w’ubutaka ku buryo bamwe mu bagize imiryango bagiye bicana kubera gupfa ubutaka.

Minisitiri Busingye agira ati “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, habaga noteri umwe gusa mu gihugu, kuri ubu mu Rwanda twifuza ko baba benshi kandi bafite inshingano zitandukanye, kuko uko igihugu gitera imbere ari nako imirimo y’abanoteri yiyongera”.
Mnisitiri w’Ubutabera avuga ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu bya Afirika mu birebana no kwandikisha ubutaka rukaba rufata umwanya wa munani ku Isi.
Uyu mwanya u Rwanda rwawugezeho bitewe no korohereza abaturage mu iyandika ry’ubutaka kugirango ibibazo by’ubutaka bigabanuke mu baturage, ari nayo mpamvu bifuza ko uru rwego rwahera ku Ntara rukagera ku Mirenge.

Umukozi ushinzwe ubutaka mu Karere ka Nyanza, Marie Chantal Mukagashugi, avuga ko hari bimwe mu bibazo bakundaga kwakira ariko bakabura uko babikemura kuko nta nshingano zihariye bari bafite, ubu ngo bagiye kuzajya babikemura badategereje ko bibanza koherezwa ku rwego rw’Intara.
Ubusanzwe ngo nko kubona icyemezo cya transfer ku butaka bwaguzwe cyangwa bwatanzweho umunani byasabaga kujya ku ntara ariko ubu ngo hamaze kuboneka uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha mu gukemura iki kibazo aho amakuru yose arebana n’impinduka zabaye ku butaka azajya ashyirwa muri porogaramu nshya za Mudasobwa agahita agera i Kigali ku biro bikuru by’umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka, nk’uko umuyobozi w’ibiro by’ubutaka w’Akarere ka Muhanga abivuga.
Sagashya Didier ni umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe umutungo kamere, ngo aba banoteri bagiye kunganira kugabanya imirongo abaturage bateraga ku Turere basobanuza iby’ubutaka, ariko ntibasimbura ba noteri basanzwe.

Agira ati “Aba bakozi ntabwo baje gusimbura ba noteri bandi ku rwego rw’uturere n’imirenge, aba bazaba bashinzwe kwemeza no gushyiraho umukono ku byangombwa by’ubutaka gusa”.
Biteganyijwe ko nibura umuturage azaba aba yabonye icyangombwa cya transfer y’ubutaka nka nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, mu gihe ngo hari igihe byafataga n’amezi kubera kugikura kure.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki gikorwa ni cyiza turagishimye, mu kwihutisha services, nogutanga akazi ku babishoboye kandi babifitiye impamya bumenyi! Gusa ubutaha nibongera gushyiramo abandi bakozi hirya no hino bazabitangaze natwe twigergereze amahirwe, ibi byabaye mu ibanga.
aba banoteri ni baze twari tubategereje igihe kinini kubera ibyo tubashakaho bijyanye n;ubutaka kandi ubu baje kuturuhura imiruho twari tumaranye iminsi