Amajyepfo: Basanga guta muri yombi Lt Gen Karenzi Karake ari ugukingira ikibaba abakoze Jenoside

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bamaganye Ubwongereza kubera guta muri yombi Lt Gen Karenzi Karake basaba ibihugu by’Uburayi ahubwo guta muri yombi abakoze Jenoside bicumbikiye aho guta umwanya ku birego by’umucamanze wo muri Espagne ukingira ikibaba nkana abagize uruhare muri Jenoside agashinja abayihagaritse.

Huye

Abigaragambya basaga ibihumbi umunani, kuri uyu wa 25 Kamena 2015, bakoze urugendo bava mu mirenge yabo bahurira ku biro by’Umurenge wa Ngoma, hanyuma bahahaguruka bazenguruka Umujyi wose wa Huye.

Ngo ntacyo babona Ubwongereza bufatira Lt Gen Karenzi Karake bityo bakabusaba kumurekura nta yandi mananiza.
Ngo ntacyo babona Ubwongereza bufatira Lt Gen Karenzi Karake bityo bakabusaba kumurekura nta yandi mananiza.

Aba baturage bavugaga ko icyo bifuza ari uko Lt Gen Karake yarekurwa ngo kuko nta cyaha babona yafatiwe.

Banenze igipolisi cy’Ubwongereza bavuga ko kinanirwa guta muri yombi Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birirwa bidegembya mu bihugu by’amahanga, cyarangiza kigata muri yombi umwe mu bayihagaritse.

Mukamana Peruth ufite ubumuga bw’ingingo akaba aturuka mu Murenge wa Mbazi, avuga ko yahagurutse mu rugo saa kumi n’ebyiri za mugitondo, aje kwamagana Abongereza batinyutse gufata Umunyarwanda, we afata nk’intwari.

Yagize ati “Twaje kurwanya akarengane, kuko uriya musirikare wacu ni we wahosheje Jenoside none baramushinja ubwicanyi kandi ntabwo ari umwicanyi”.

Mutaganda Fabien, uyobora Sosiyete sivile mu Karere ka Huye, avuga ko uku kwigaragambya ari uburyo bwo kwereka amahanga ko u Rwanda ari igihugu kigenga. Ati “Turashaka kwerekana ko u Rwanda ari igihugu cyiyubashye, twereke abashaka kudusuzugura ko tudakeneye abantu badusubiza inyuma”.

Kamonyi

Urugendo rwaturutse kuri Santeri ya Kamonyi rwerekeza mu isoko rya Nkoto. Abaturage basaga igihumbi, baturutse mu mirenge 12 igize akarere bitwaje ibyapa byanditseho amagambo asaba ko Ubwongereza burekura umusirikari w’u Rwanda.

Abigarambya bari benshi basaba Ubwongereza kurekura Lt Karake.
Abigarambya bari benshi basaba Ubwongereza kurekura Lt Karake.

Uretse gusaba irekurwa rya Lt Gen Karenzi Karake, barasaba ko inyandiko zo guta muri yombi abasirikari bakuru b’u Rwanda zatanzwe n’umucamanza wo mu gihugu cya Espanye witwa Fernando.

Eugenie wavuze mu izina ry’abagore, ati “ Twamaganye inyandiko zo gufata abasirikare bakuru b’u Rwanda kuko ari bo bahagaritse Jenoside. Ahubwo turasaba ko inkoramaraso zasize zikoze Jenoside zicumbikiwe n’abanyaburayi zagezwa imbere y’u ubutabera”.

Gatarina Nyiramakwavu, umukecuru w’imyaka 86, we, atangaza ko yazinduwe no kuza kwamagana abazungu bamutwariye umugabo yari afite. Yagize ati “Uriya mugabo yaraturwaniriye afatanyije na bagenzi be bazima baturwanaho. Nakoze urugendo runini ndacumbagira. Ariko naje kwamagana abashaka kudusubiza aho twavuye, aho uyu (Karake )yadukuye, aho Kagame yadukuye”.

Gisagara

Binyuze mu ndirimbo zitandukanye abatuye mu Karere ka Gisagara basaga igihumbi, bakoze urugendo rw’ibirometero bibiri, bava kuri Paruwasi Gatolika ya Gisagara berekeza ku biro by’akarere; bamagana ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake.

Barasaba ibihugu by'Uburayi kutayobya uburari bagafata abasize bakoze Jenoside bakarekura Lt Gen Karenzi Karake.
Barasaba ibihugu by’Uburayi kutayobya uburari bagafata abasize bakoze Jenoside bakarekura Lt Gen Karenzi Karake.

Bagaragaza uburyo igihugu cy’Ubwongereza ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye by’Uburayi bikomeje gusuzugura Abanyarwanda, aha bakaba baheraga kwifatwa rya Lt Col. Rose Kabuye na we wigeze gufatirwa mu gihugu cy’Ubudage mu mwaka wa 2008.

Mukamusoni Donatille, umugore w’imyaka 52, agira ati “Nibadufungurire umuyobozi yigarukire mu rwamubyaye rutemba amahoro, dore ko yagize n’uruhare mu kuyatugarurira igihe byari bikomeye.”

Icyo abaturage ba Gisagara bagarutseho kenshi bari bananditse ku byapa bari bafite, ni ukuba mu mahanga hakiri abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakidegembya, abagize uruhare mu kuyihagarika bakaba ari bo bafatwa.

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara biyemeje ko bazakomeza kuvuganira Lt Gen Karenzi Karake, n’aho Ubwongereza bwabima amatwi bo bagakomeza kwereka amahanga ikibari ku mutima.

Nyaruguru

Mu butumwa bw’abigaragaambya basaga ibihumbi bibiri ; na bo bamaganye agasuzuguro k’Abongereza bananirwa gufata abakoze Jenoside bagafata umwe mu bayihagaritse.

Abigaragambyaga bagiraga bati “Twamaganye agasuzuguro k’abongereza. Turasaba Leta y’Ubwongereza kurekura Jenerali Karenzi Karake wagize uruhare mu guhagarika Jenoside.”

Bakigera imbere y’Ibiro by’Umurenge wa Kibeho bakomeje gutanga ubutumwa cyane cyane mu ndirimbo bavuga ko badashaka agasuzuguro k’abazungu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, Egide Kayitasire, yibukije abaturage bari aho amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko Lt Gen Karenzi Karake yabigizemo uruhare rugaragara, bityo ngo abazungu bakaba badakwiye kumufata bamushinja ubwicanyi, ko ahubwo bakwiye gushakisha abakoze Jenoside birirwa bidegembya mu bihugu by’amahanga.

Nyanza

Urugendo Abanyenyanza baruhereye ku muhanda wa Kigali – Akanyaru aho bita “Kubigega” berekeza mu Mujyi wa Nyanza, ari na ho bafashe umwanya bagatambutsa ubutumwa busaba irekurwa Lt Gen Karenzi Karake.

Aha ni i Nyanza Kubigega aho urugendo rwo kwamagana Abongereza rwatangiriye.
Aha ni i Nyanza Kubigega aho urugendo rwo kwamagana Abongereza rwatangiriye.

Munyaneza Eric witabiriye imyigaragambyo, atangaza ko yahagaritse akazi ke, akabyukira mu muhanda yigaragambya kubera akababaro yatewe n’ifatwa rinyuranyije n’amategeko ryakorewe Lt Gen Karenzi Karake.

Yagize ati “Lt Gen Karake wacu ni umwe mu bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nta kuntu rero umuntu nk’uwo yafatwa ngo abaturage dutuze”.

Nshimyumyumukiza Martin, Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyanza, yabwiye abigaragambyaga ko ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake rifite rigamije kujijisha Abanyarwanda kugira ngo bacike intege mu iterambere bamaze kugeraho.

Ati “Impamvu zatumye bamufata zishingiye ku rwitwazo, ni yo mpamvu tuzamagana Leta y’ Ubwongereza kugeza imurekuye”.

Mu gihe abaturage b’ i Nyanza basaga igihumbi umunani baririmbaga indirimbo zitandukanye zubaka igihugu, bafite ibyapa byanditseho amagambo asaba ko Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake arekurwa, haro na bamwe mu banyamahanga bacumbitse muri aka karere babikurikiranaga.

Nyamagabe

Abatuye Nyamagabe bakabakaba ibihumbi 20 baririmbaga indirimbo zitandukanye zirimo ubutumwa bwubaka, bafite ibyapa byanditseho amagambo asaba ko Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake arekurwa.

Ibihumbi n'ibihumbi by'abaturage bari buzuye imihanda ndetse bahagarara no mu magorofa hejuru bamagana ifatwa rya Lt Gen Karanzi Karake.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bari buzuye imihanda ndetse bahagarara no mu magorofa hejuru bamagana ifatwa rya Lt Gen Karanzi Karake.

Sheikh Ali Karera umuyobozi w’Abisilamu mu Karere ka Nyamagabe, witabiriye imyigaragambyo yo kwamagana Ubwongereza bwafashe Lt Gn Karenzi Karake, avuga ko demukarasi abazungu babigisha na bo ntayo bazi kuko badakoresha ubutabera.

Aragira ati “Kubona abantu bahagaritse Jenoside abazungu batabifitemo uruhare byarababaje. Ni yo mpamvu ubwo butabera na demukarasi bavuga ntabyo bafite. Hapfuye miliyoni irenga bareba, ntacyo byababwiye. Turashaka ko uwahagaritse Jenoside afatanyije n’abandi arekurwa nta mpaka.”

Nkurikiyinka Dominique, umuturage wari witabiriye igikorwa cyo kwamagana Abongeraza na we aravuga ko bamaganiye kure abashaka kudindiza iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 21 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, kuko buri wese azi ukuri.

Ruhango

Igikorwa cyo kwamagana Leta y’ Ubwongereza yafashe Lt Gen Karenzi Karake, mu Karere ka Ruhango cyabereye mu mu Mujyi rwagati mu Ruhango, aho rwitabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zitandukanye, mu Isanteri ya Gitwe. Rwitabiriwe n’abanyeshuri ba ISPG bafatanyije n’abaturage bahakorera ndetse no muri Santeri ya Kinazi, ahari abanyeshuri, abakozi bakora kwa muganga, abamotari, abanyonzi n’abandi.

N'abamotari bamaganye Ubwongereza.
N’abamotari bamaganye Ubwongereza.

Aha hose intero ikaba yari imwe yo kwamagana ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake, aho bagendaga bavuga ko banze agasuzuguro k’abanyamahanga bakomeje gushishikazwa no gutoba iterambere ry’u Rwanda.

Bakavuga ko batishimiye na gato, abantu bafata intwari zagize uruhare mu guhagarika Jenoside, kandi abayikoze ntacyo babatwara ahubwo bidegembya mu bihugu byabo.

Uwizeyimana Fiacre, umuturage wari witabiriye uru rugendo mu Mujyi wa Ruhango, yagize ati “Aka gasuzugura turakarambiwe. Biterwa ipfunwe n’iterambere ry’u Rwanda ngo bashake kutwigirizaho nkana, turabamaganye.”

Abaturage bari bitabiriye uru rugendo, bakaba basabye ko General Karenzi Kareke, wagize uruhare mu kubohora igihugu, yahita arekurwa akaza agakomeza umugambi we wo gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu cy’u Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa 25 Kamena 2015, ubucamanza bw’Ubwongereza, ubwo imyagaragambyo yari ikomeje mu Rwanda hose, bwarekuye by’agateganyo Lt Gen Karenzi Karake cyakora bumusaba ingwate ya miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda igihe ategereje kuburana mu Ukwakira 2015. Kuri ubu akaba ari muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Amajyepfo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka