Amajyepfo: Basabwe kugaragaza abanyereje inka 1201 za Girinka
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasabye abayobozi b’ibanze mu Ntara y’Amajyepfo kugaragaza abagize uburiganya mu kunyereza inka 1201 zari zigenewe abatishoboye; kugira ngo bahanwe by’intangarugero.
Imibare igaragazwa n’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu Ntara y’Amajyepfo, igaragaza ko inka 1201 zatanzwe muri gahunda ya Girinka muri iyi ntara zaburiwe irengero.

Zimwe muri izi nka zagiye zigurishwa n’abazihawe bataritura naho izindi zigurishwa n’abashinzwe kuzitanga, mu gihe abazigenewe babeshywaga ko zifite ibibazo bazashumbushwa izindi. Ibyo byose ngo bigakorwa abayobozi b’inzego z’ibanze babigizemo uruhare.
Ubwo Minisitiri Kaboneka yasuraga iyi ntara ku wa 5 Mata 2016, yasabye abayobozi b’ibanze kugaragaza abagize uruhare mu gutobanga gahunda za Girinka na VUP bagahanwa by’intangarugero.
Yagize ati ”Turabasaba ko ababigizemo uruhare bose bagaragara. Dukeneye kubona ibyemezo bibafatirwa kandi ibyemezo bikwiriye umuntu wahemukiye abaturage, wahemukiye igihugu, watatiye igihango nta kumwihanganira.”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko abayobozi b’inzego zibanze ari bo ba mbere bagomba kubiryozwa kuko inka zingana gutya zidashobora kubura abayobozi batabigizemo uruhare.
Ati ”Ntabwo wambwira ko inka zisaga 1000 zose zagurishijwe mu ntara, inzego z’ibanze zitabizi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, wavuze mu izina ry’abayobozi b’inzego z’ibanze, yemereye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ko bagiye kwihana no kwicuza amakosa yagaragaye, ndetse no guca ukubiri n’ingeso zibabuza kugeza iterambere ku bo bayobora.
Yagize ati ”Habeho kwihana, kwicuza no guca ukubiri n’ingeso mbi zitubuza kugeza abaturage ku mpinduka zifuzwa.”
Ikibazo cy’uburiganya muri gahunda ya Girinka ni kenshi kivuga hirya no hino, aho abaturage baba binubira uburyo inka zitangwa ndetse n’uburyo abazihabwa bitura cyangwa bazigurisha.
Ohereza igitekerezo
|
ibintu byarakomeye aho umuntu umwe ahabwa inka gatatu hakoresheje amayeri mu gihe abandi bahebye bazira kudatanga ruswa.