Amajyaruguru: Polisi yahaye imiryango 359 amashanyarazi y’imirasire y’izuba

Ku wa gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020, Polisi y’u Rwanda yahaye umuriro w’amashanyarazi abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo imiryango 178 yo mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, na 181 yo mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.

Abaturage bo bishimiye umuriro bahawe na Polisi
Abaturage bo bishimiye umuriro bahawe na Polisi

Si ibyo gusa kuko Polisi yakoze umuganda udasanzwe wo gutera imigano ahubatswe ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle Technique) mu Karere ka Musanze, ifatanyije n’abaturage ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake muri ako karere.

Mu gikorwa cyo kumurikira abaturage imirasire y’izuba yatanzwe na Polisi mu Karere ka Burera, abenshi bagaragaje ibyishimo byabo bavuga n’icyo uwo muriro uje kubamarira.

Uwitwa Kalisa Shem, ati “aho Polisi ituzaniye uyu muriro abana bariga neza badakoresha udutadowa nk’uko byahoze, ndetse n’isuku irimo kwiyongera cyane, turashimira Leta ku bikorwa by’iterambere ikomeje kutwegereza birimo uyu muriro na kaburimbo iva Base ijya Gicumbi inyura mu Murenge wacu wa Ruhunde, natwe tuzabifata neza”.

Mugenzi we witwa Nzabaterura Francois, ati “Polisi iratwitaho cyane natwe twiyemeje ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge bikomeje gusenya imiryango”.

Abaturage kandi basabwe kwirinda ibiyobyabwenge baharanira gukora bakiteza imbere, banibutswa ko icyorezo cya COVID-19 kigihari kandi ko bakwiye kucyirinda bubahiriza amabwiriza bagezwaho na Leta mu gukumira icyo cyorezo.

Bamwe mu bayobozi ba Polisi mu muganda
Bamwe mu bayobozi ba Polisi mu muganda

Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CSP Claude Bizimungu, yashimiye Minisiteri y’Ibidukikije n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ku bufatanye badahwema kugaragariza Polisi, na we abizeza ubufatanye mu kurushaho gushaka icyateza imbere abaturage.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yashimiye Polisi yegereje abaturage ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, avuga ko kizagirira abaturage akamaro bajyaga bavunika bajya gupimishiriza ibinyabiziga byabo mu zindi ntara.

Yasabye abashoramari kwegereza icyo kigo ibikoresho nkenerwa mu kugifasha kurushaho gukora neza birimo ibinamba, ubucuruzi butandukanye hafi aho n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka