Amajyaruguru: Minisitiri w’intebe arasaba abahinzi kongera umusaruro uturuka ku buhinzi
Komiseri mu muryango FPR-Inkotanyi akaba na minisitiri w’intebe, arasaba abanyamuryango ba FPR mu ntara y’Amajyaruguru n’Abanyarwanda muri rusange kongera umusaruro uturuka ku buhinzi cyane ko iyi ntara igaragaza ko umusaruro ushobora kuruta uko ungana.
Ibi Dr Pierre Damien Habumuremyi yabivuze kuri iki cyumweru tariki 16/06/2013, mu nama rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru, ahaganiriwe ku ngingo zitandukanye zireba abahuriye muri uyu muryango.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru baboneyeho akanya ko gushimira umuyobozi w’umuryango ku rwego rw’igihugu akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubera ko ubwo aheruka gusura aka gace tariki 10-11/06/2013 yabemereye ko imihanda yo mu mujyi wa Musanze igiye gukorwa.
Umuyobozi wa FPR mu ntara y’Amajyaruguru akaba na Guverineri Bosenibamwe Aime, yavuze ko abanyamuryango bo muri iyi ntara bazakomeza guharanira kuza ku isonga muri gahunda zubaka umuryango, anavuga ko bagiye gukora kuburyo umubare wabo ukomeza kwiyongera.

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye abahinzi kongera umusaruro bakava kuri toni z’ibirayi ziri hagati ya 18 na 20 babona ubu bakagera kuri toni ziri hagati ya 35 na 45 kuko byagaragaye ko bishoboka.
Yabasabye kandi guhuriza hamwe imbaraga, bakareka gutatanya imbaraga mu ishoramari kuko nta terambere rirambye rishoboka byihuse, abasaba no gutura neza. Ati: “Ishoramari rihurije hamwe niryo rigize akamaro … nta terambere rishoboka tudatuye neza”.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru banaganiriye ku matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa cyenda, aho biyemeje kuyategura neza kugirango bazabashe kwegukana imyanya myinshi, no kugira amatora meza.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nanjye rwose ndabona hakwiye gushyirwaho ingamba zisobanutse zatuma umusaruro w’ibirayei wiyongera kuko bigaragara ko wagabanutse cyane.FPR oye!
Uyu muryango ukomeje kwerekana ko ari uw’abaturarwanda nkuko ubyivugira..ko ntarumva ibikorwa nk’ibi bya Leta andi mashyaka yabikoze? umva FPR nzakugwa inyuma n’Imana ibyumve! gusa n’andi mashyaka yikubite agashyi rwose!
Umuryango FPR iNKOTANYI ni uw’abanyarwanda koko, ntagihe tutazawuharanira tunawushyigikira mu bikorwa byose ukora!
Umusaruro cyane cyane uw’ibirayi nabonye bisigaye byihagazeho no mu Ruhengeli..