Amajyaruguru: Kubahiriza amategeko y’imyubakire nibyo bizarinda z’imyubakire mibi

Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA), kirakangurura Abanyarwanda kubahiriza amategeko agenga imyubakire mu Rwanda, kuko bizabarinda guhura n’ingaruka zo kugwirwa n’amazu no gusenyerwa bitewe no kubaka ahantu hatemewe.

Hari intambwe yatewe mu miturire yo mu Rwanda nyuma y’uko gishushanyo cy’imikoreshereze y’ubutaka gisohotse, ariko hari bamwe mu baturage bakirengaho bakubaho ahatarabugenewe, bagakoresha n’ibikoresho bitemewe bigatuma basenyerwa.

Kampayana ngo ibikenewe byose bihari ngo 35% bazabe baba mu mijyi muri 2020.
Kampayana ngo ibikenewe byose bihari ngo 35% bazabe baba mu mijyi muri 2020.
Imiturire yo mu Rwanda iri gutera imbere ariko gutura intantane bihenda Leta.
Imiturire yo mu Rwanda iri gutera imbere ariko gutura intantane bihenda Leta.

Kampayana Augustin, umuyobozi muri RHA avuga ko abashaka kubaka bakwiye kugana abashinzwe imyubakire, kugira ngo babagire inama bizafasha kwirinda guhomba amafaranga bashora muri ibyo bikorwa nyuma yo gusenyerwa.

Agira ati “Ni ukubasaba kwegera inzego z’ibishinzwe zikajya zibagira inama byaba ari ibyo byo by’amategeko, byaba ari ibikoresho bigomba kubakishwa; byaba ari uburyo inzu igomba kubakwamo; byaba aria ho igomba kubakwa.”

Abayobozi barakangurirwa kubahiriza amategeko no kugira inama abaturage.
Abayobozi barakangurirwa kubahiriza amategeko no kugira inama abaturage.

17% by’Abanyarwanda ubu batuye mu mijyi, mu gihe mu mwaka wa 2020 biteganyijwe ko bazaba ari 35% ni ukuvuga nibura buri mwaka hagomba kwiyongeraho 3%.

Yabitangaje mu kiganiro abakozi b’Ikigo bagiranye n’abayobozi batandukanye bo mu ntara y’Amajyaruguru ku mategeko ajyanye n’imyubakire, kuri uyu wa gatanu tariki 13/03/2015.

Kampayana yavuze ko uyu muhigo uzagerwaho kuko amategeko n’amateka yose akenewe yamaze gutorwa, igisigaye ari ukongerera ubushobozi abakozi no gushaka ibikoresho bikenewe.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Musabyimana Jean Claude, ashimangira ko bagiraga ingorane mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi none ayo mateka ngo ni igisubizo.

Ikibazo cy’imiturire yo kajagari mu mujyi ntikirakemuka kubera abayobozi barya ruswa; nk’uko Guverineri Bosenibamwe yabigarutseho. Yavuze ko nko mu Mujyi wa Musanze ubu habarurwa amazu agera kuru 40 yubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ikibazo cy’imiturire mu Rwanda cyakemurwa gusa no gutura mu mazu y’amagorofa, iki gikorwa kizakorwa ku bufatanye bwa leta izatanga ubutaka no kugeza ibikenewe byose, amazi, amashyanyarazi n’imihanda ahagomba kubakwa, na ho abashoramari bazamura amazu.

NSHIMIYIMANA Leonard
`

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka